Inkuru NyamukuruMu cyaro

Kamonyi: Umugabo w’imyaka 36 yasanzwe mu mugozi

Tuyizere Eric w’Imyaka 36 y’amavuko bamusanze mu rugo iwe  mu mugozi anagana, bikekwa ko yiyahuye.

Kamonyi ni aho mu ibara ritukura cyane

Uyu mugabo yari atuye mu Mudugudu wa Buramba, mu Kagari ka Busoro mu Murenge wa Kayumbu Akarere ka Kamonyi, abo mu Muryango we ndetse n’Inzego z’Ibanze basanze yimanitse mu mugozi.

Umunyamabanga Nsingwabikorwa w’Umurenge wa Kayumbu, Minani Jean Paul avuga ko taliki ya 05 Mutarama, 2023  ahagana saa moya z’ijoro aribwo  basanze Tuyizere Eric amanitse mu mugozi.

Umuryango we ngo wahoraga mu makimbirane ashingiye ku businzi, kuko uyu Tuyizere Eric yatahaga yasinze agakimbirana n’umugore we buri gihe.

Yagize ati: “Batonganye n’umugore we ejo bundi biba ngombwa ko yahukanira iwabo.”

Gitifu Minani avuga ko mbere y’uko  uyu mugabo yiyahura, yabanje gufata abana be abohoreza kwa Nyirakuru asubira iwe mu rugo ahita yiyahura.

Yavuze ko  nta kindi kibazo usibye usibye ayo makimbirane ashingiye ku businzi.

Ati: “Nta kintu cyatuma umuntu afata icyemezo cyo kwivutsa ubuzima kuko burahenze.”

Minani yasabye abaturage kwirinda amakimbirane kuko akenshi usanga akunze kuba intandaro z’imfu zivugwa mu miryango.

Uyu Muyobozi yihanganishije umuryango wa nyakwigendera awusaba  gukomera.

Tuyizere Eric asize abana 2 n’umugore. Umurambo we wajyanywe mu Bitaro bya Remera Rukoma kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere yuko ushyingurwa.

MUHIZI ELISÉE UMUSEKE.RW/Kamonyi.

Related Articles

igitekerezo

  1. Gusinda ni kimwe,kwiyahura ni kindi amakimbirane ashingiye kubusinzi ntabwo byumvikana,ese nyira mama wanjye we bite gusiga umugabo nabana ngo kubera ubusinzi?umugabo yabonye bimurenze yohereza abana kwa nyirakuru ubundi aca ushene, so ba gore abo bugabo ni impano Imana yabahaye muzabazwa,namwe bagabo niko bimeze abo badamu ni Impano muzabazwa iyo bitabaye impano biba ishuri,umusaraba nukundi wabyita ariko nabyo iherezo ni urubanza,so abagabo akenshi barahohoterewa ariko kubera umuco nyarwanda bakicecekera wenda izonzoga zamufashaga gusinzira kuko mu nkuru nta kibi kindi numvisemo??tugerageze kubana neza nabagenzi baci nkuko urwanda rwahoze twe kugurukana nibiguruka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button