Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yasabye abatuye umugabane wa Afurika kudatakaza icyizere kubera ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe ku bukungu, abasaba gufatana urunana mu gushaka ibisubizo birambye.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kane, tariki 8 Ukuboza 2022, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama y’ihuriro “Kusi Ideas Festival” riri kuba ku nshuro ya kane, ritegurwa n’ Ikigo cy’Abanya-Kenya, Nation Media Group (NMG).
Yifashishije ikoranabuhanga, Perezida Paul Kagame yagaragaje ko Afurika ifite amahirwe akomeye y’urubyiruko rufite impano zo gushaka ibisubizo birambye ku mihindagurikire y’ibihe, kandi Afurika ariyo igirwaho ingaruka nyinshi.
Ati “Ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe ni ikibazo cy’Isi muri rusange, ariko siyansi ibisobanura neza ko Afurika ariyo igerwaho cyane n’ingaruka zacyo. Imihindagurikire y’ibihe ni ikibazo gikomeye ku iterambere ry’Afurika, ariko ntabwo tugomba gutakaza icyizere. Icya mbere ni uko Afurika ikungahaye ku byifashishwa ngo haboneke ingufu zisubira, bikaba bituma umugabane wacu uba uw’ingenzi mu gushakira ibisubizo birambye imihindagurikire y’ibihe.”
Perezida Kagame yakomeje agira ati “Icya kabiri Afurika ni iwabo w’urubyirukko rufite impano n’intego ziri ku isonga mu gushaka ibisubizo birambye byakubakirwaho mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.”
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashimangiye ko mu cyerekezo Afurika isangiye cy’iterambere cya 2063, hakenewe ubukangurambaga n’ubwo hakiri ikibazo cy’ingengo y’imari idahagije yo gushyira mu mishinga yo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, ibi bikajyana nuko abagira uruhare muri iki kibazo bakwiye kugira icyo bakora.
Yagize ati “Ababigiramo uruhare runini bakwiye kugira icyo bakora, ariko natwe dukeneye gushyira imbaraga mu bukangurambaga mu bihugu byacu.”
Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda rwatangije ikigega cya Rwanda Green Fund mu rwego rwo guteza imbere imishinga igamije guteza imbere ubukungu bushingiye ku bidukikije, ariko akavuga ko guhangana n’imihindagurikire y’ibihe bitagerwaho mu gihe ibihugu bikora byonyine.
Mu bindi yagaragaje bikizitiye ubukungu bwa Afurika birimo ikibazo cy’ingufu n’ibiribwa bigendanye n’ibibazo isi ihura nabyo birimo n’ibyorezo. Bityo ngo hakenewe ubufatanye bw’imbere muri Afurika no hanze yayo mu rwego rwo ku bukungu burambye.
Akaba yabijeje ubufatanye bw’u Rwanda muri uru rugamba rwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Mu 2019, Inama ya Kusi Ideas Festival yabereye i Kigali mu Ukuboza, ubwo iki kigo kizihizaga isabukuru y’imyaka 60 , mu byarebewe hamwe harimo amahirwe n’udushya umugabane w’Afurika ufite twawufasha kwigobotora ingaruka zihindagurika ry’ibihe, ubwiyongere bw’abawutuye, ibura ry’ibiribwa n’ibindi.
Iyi nama uyu mwaka ikaba iri kubera i Nairobi muri Kenya, aho yabimburiwe no gutera ibiti mu ishyamba rya Karuru, insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikaba ari ukurebera hamwe ibisubizo birambye ku mihindagurikira y’ibihe.
NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW