Inkuru zindi

Jolis Peace yikije ku mvano y’imikoranire ya hafi na Davydenko

Umuhanzi Nyarwanda Peace Jolis uri mubakunzwe n’ingeri zose, yasobanuye imvano y’imikoranire bya hafi na Asharaf Davy Mvuyekure wamamaye nka Davydenko mu gutunganya imiziki.

Peace Jolis na Davydenko bari gukorana bya hafi

Peace Jolis ni umwe mu bahanzi nyarwanda bashikamye mu muziki nyarwanda kuva mu mwaka wa 2010, azwi mu ndirimbo yakoranye n’aba Producers batandukanye barimo Nicolas, T Brown, David Pro n’abandi.

Uyu muhanzi wadutse mu bihe abahanzi nka Meddy na The Ben bari barigaruriye imitima y’abakunda indirimbo ziganjemo imitoma, kugeza magingo aya ari mu bakunzwe kuva ku gitambabuga kugeza kubakuze.

Yabwiye UMUSEKE ko mu rwego rwo gukomeza guha ibyiza abakunzi be, muri ibi bihe afitanye imikoranire ya hafi na Davydenko kubera ubuhanga bwe mu gutunganya indirimbo.

Ati ” Ni umuhanga kandi akorera ku gihe, niba numvikanye nawe isaha arayubahiriza ikintu gikunda kugora bagenzi be.”

Akomeza avuga ko uyu musore ufite uburambe mu gutunganya umuziki akunda uburyo aryoshya ibihangano.

Ati ” Usanga ashyiramo icyanga indirimbo ikaza iryoheye amatwi y’abayumva nanjye ubwanjye muri Studio aramfasha, dukorana neza muri macye.”

Peace Jolis avuga amaze gukorana indirimbo zigeze kuri eshanu hatabariwemo izo yakoranye n’abandi bahanzi.

Mu ndirimbo za hafi zamenyekanye yakorewe na Davydenko harimo nka ‘Un million c’est quoi’, ‘Correction’ na ‘Finally’ aherutse gushyira hanze.

Peace Jolis umwe mu bahanzi b’abahanga mu Rwanda
Producer Davydenko uri mu bahanga batunganya imiziki mu Rwanda

Reba hano indirimbo Finally by Peace Jolis

MUNEZERO MILLY FRED / UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button