ImyidagaduroIyobokamana

Jado Kelly mu ndirimbo “God with us” yibukije abantu kwitegura Noheli beza imitima-VIDEO

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Jado Kelly, utuye mu gihugu cy’Ubufaransa , mu mashusho y’indirimbo “God With Us” yibukije abantu kweza imitima bitegura kwizihiza Noheli.

Jado Kelly mu ndirimbo “God with us” asaba abantu kweza imitima mu kwizihiza Noheli

Ni indirimo yaririmbye mu rurimi rw’icyongereza n’Ikinyarwanda, aho agaruka ku mirimo y’agatangaza Yesu akora mu buzima bwa buri munsi.

Mu kiganiro na UMUSEKE,  Jado Kelly yavuze ko igitekerezo cy’iyi ndirimbo yagikuye ku mirimo ihambaye Yesu akora buri munsi, ariko ugasanga benshi batamwakira nk’umwami n’umukiza waje kubacungura ndetse bakirengagiza ko yabahaye ubutware bwo kuba abana b’Imana.

Ati “Nashatse kwibutsa abantu Isi ko kuvuka, gupfa no kuzuka kwa Yesu byatwinjije nanone mu masezerano y’ubuzima buhoraho nk’uko bibiliya ibivuga mu Abefeso 2:12, kuvuka kwa Emmanuel Imana turikumwe no gupfa kwe kwaduhesheje intsinzi hejuru y’icyaha, urupfu ndetse n’umuvumo.”

Jado Kelly avuga ko impamvu yiyeguriye indirimbo z’amashimwe n’ubutsinzi kuko yasanze Imana hari imirimo ikora itabashwa n’umwana w’umuntu, ndetse akwiriye gutanga umusanzu we mu kwamamaza ubuntu bw’Imana.

Indirimbo God with Us isohotse nyuma y’amezi umunani nta ndirimbo asohora, yavuze ko byatewe no kubura umwanya kubera amasomo, ariko ngo akaba agiye gushyira imbaraga mu muziki we.

Yagize ati “Ndisegura ko natinze kubagezaho indirimbo, habayeho inshingano nyinshi z’amashuri n’ibindi bituma umwanya utaboneka, ariko mu ntego mfite nuko byibura buri mezi atatu nzajya nsohora indirimbo ikoze neza.”

Iyi ndirimbo ya Jado Kelly ikaba yarakozwe mu buryo bw’amajwi na Bilgate naho amashusho yayo akorwa na JB Classic, kuri ubu bakaba bari no gutegura izindi ndirimbo ebyiri zizajya hanze mu gihe cya vuba.

Reba indirimbo God with us ya Jado Kelly

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button