Umuhanzi Israel Mbonyi ukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yavuze ku bahanuzi bagezweho muri iyi minsi babeshya bitwaje Imana avuga ko ikwiye kubagenderera.
Umuhanzi Israel Mbonyi yanze kuniganwa n’ijambo avuga ko Imana ikwiye kugenderera abahanuzi bitwaza Imana bakabeshya ngo yabatumye kandi ntakigeze kiba kuko nyuma ibatamaza.
Yagize ati “Mana ugenderere kandi utabare abitwa abahanuzi bawe.”
Abakurikirana uyu muhanzi bagiye batanga ibitekerezo nabo ubona ko batishimiye na gato aba bahanuzi babeshya.
Uwitwa The OnlyEmmy yavuze ko abo bahanuzi bose bakora ibyo babiterwa n’igifu.
Ati “Abahanuzi bayo bari kugamburuzwa n’igifu.”
Uwitwa Umuzuke we ati “Ese iyo tuvuga ngo tuvuga ubutumwa bwiza(good news/Gospel) iyo tubugerageresheje ibyanditswe byera usanga bihura cyangwa ni abafashe imana zabo kakazihindura inda bitewe nicyo bishakira(money,wealth and etc)…Ese ubundi ubutumwa bwiza n’iki?”
N’abandi bakomeje kubivugaho gusa bagahuriza ko abahanuzi bo muri iyi minsi ari abanyabinyoma kuko ibyo batangaza bidahura nibyo bavuga.
Hari umwe wibajije ngo “uhanura ahanura ibiki?? Ese abahanuzi urimo kuvuga iyo tubagereranije naba Daniel,Yeremiah, Ezekiel n’abandi tubona mu byanditswe byera ubona ibyo bahanura bisa nibyo bahanuraga?
Imbuga nkoranyambaga byumwihariko urubuga rwa You Tube ni hamwe mu hamaze guha intebe bamwe mu biyita abahanuzi bakabeshya rubanda bitwaje ko Imana yabanyuzeho ngo batangaze ibyo bintu.
Si umwe ntabwo ari babiri biyita abahanuzi bakabeshya, iyo ukurikiranye ibyabo usanga hari abashinze amatorero ariko bagakora ibyo kugirango babone abayoboke… Ibi usanga ari ukugamburuzwa n’igifu.
Si twajya kure y’uwitwa Pastor Jean Claude Niyonzima. Inkuru y’uyu mugabo ni izagarutsweho cyane muri icyi cyumweru ubwo yashiraga amanga agahamya ko Imana yamuhishuriye ko Bamporiki Edouard azagirwa umwere mu rubanza yarari kuburana, bikarangira akatiwe gufungwa imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 30frw.
Niyonzima yabaye nk’uzuye akaboze kuko hari n’abandi bagiye batangaza ubuhanuzi bw’ibihuha kugirango bamamare bibonere amafaranga.
Mu by’ukuri aba biyita abahanuzi uretse guhabwa intebe kuri za You tube, iyo winjiye mu mateka yabo usanga ntaho bahuriye nabyo kuko bamwe ni ba bantu babayeho mu buzima bugoye bakagana iyo nzira bishakira amaronko. Ku mbuga nkoranyambaga bakomeza kwibazwaho bitewe nibyo binyoma byabo.
Mana ugenderere kandi utabare abitwa abahanuzi bawe.
— Israel Mbonyi (@IsraeMbonyi) January 25, 2023
Musore we,nawe ibyo uvuga ko uri umuramyi,ndahamya ko nta kindi uba ushaka ari imibereho n’ibyubahiro.Ibitaramo byawe byitabirwa n’abantu benshi,baguze tickets.Nyamara imana idusaba gukorera imana ku buntu.Ese buriya uwagenzura yasanga nta dukobwa mukururana???