Andi makuruInkuru Nyamukuru

Ishimwe ry’abagore b’i Jabana basoje amahugurwa yo kwiteza imbere

Abagore 98 basoje amahugurwa bahawe ku bijyanye n’imibereho myiza , gukora ishoramari rigamije isoko n’ibindi. bashimye umusanzu bakomeje guhabwa kugira ngo babashe kwisanga mu cyerekezo u Rwanda rwifuza.

Abagore bo muri Jabana bahuguwe na Women for Women

Aya ni amahugurwa yahawe abagore bo mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Jabana mu Tugari twa Ngiryi na Bweramvura akaba yaratanzwe n’umuryango wa Women for Women Rwanda.

Aba bagore bahawe amasomo atandukanye mu bijyanye no kumenya gufata ibyemezo, kwiga kwigirira icyizere, gutegura indryo yuzuye bigamije kurandura igwingira, isuku n’isukura, kuboneza urubyaro ndetse n’amasomo ajyanye n’uburenganzira bwa muntu no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Mu gihe kingana n’umwaka kandi aba bagore bigishijwe gukora ubucuruzi buciriritse n’imyuga irimo gukora amasabune, inkweto zo kwambara, ibikapu n’ibindi.

Mukashema Marie Chantal wo mu Mudugudu wa Akinyana mu Kagari ka Bweramvura avuga ko Women for Women Rwanda yamugejeje kuri byinshi birimo no kwitinyuka.

Ati “Ikintu kinshimishije nagezeho, namenye kwizigamira menya no gukora inkweto nziza, umwaka utaha nzaba ngeze ku rwego rushimishije kuko nkorera ku ntego.”

Nshongore Dorcas wo mu Kagari ka Ngiryi avuga ko umuryango Women for Women Rwanda uvuze byinshi ku buzima bwe, yigishijwe kwizigamira aho mu gihe cy’umwaka umwe yizigamiye asaga 850.000Frw.

Avuga ko ubu afite ubushabitsi (business) atakirambirije ku mugabo gusa ahubwo bafatanya mu rwego rwo kwiteza imbere.

Ati “Umugore aho ava akagera ashishikarire guhura n’undi umwe abere akabando mugenzi we, iyo uri kumwe n’abandi hari byinshi ubasha kugeraho, umugore ashishikarire kujya mu matsinda, ibina na Koperative.”

Nshongore Dorcas uhagarariye abahuguwe avuga ko bitinyutse banasobanukirwa uburenganzira bwabo

Beatrice Biyoga umuyobozi mukuru wa Women for Women Rwanda yasabye aba bagore kubyaza umusaruro aya mahugurwa bakorera hamwe n’abagabo babo.

Yagize ati “Dukomeze gahunda y’Igihugu cyacu yo kugira umugore wishoboye, mwigishe abandi bagore mubereke ukuntu umugore akwiriye kwifata.”

Biyoga yabibukije ko imbaraga zabo zikenewe mw’iterambere ry’ingo zabo n’umuryango nyarwanda muri rusange.

Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’abagore mu Murenge wa Jabana, Uwera Lilian yashimiye umuryango Women for Women Rwanda wafashije kuzamura ubukungu bw’abagore bo muri Jabana, asaba ko amahugurwa basoje ababera urufunguzo rw’iterambere.

Yabwiye abasoje aya mahugurwa ko iyo umugore ahagaze neza mu bukungu no mu rugo hacika amakimbirane no gusabiriza umugabo.

Ati “Aho kugira ngo umuntu umuhe ifi wamwigisha uko bayirobera, ubu tuvugana nk’abagore ba Jabana tugiye guhaguruka turebe uko tubyaza umusaruro ubumenyi twahawe.”

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Jabana bwiyemeje gufasha aba bagore kubona aho bacururiza ibikorwa byabo ndetse no gukurikirana imishinga yabo.

Umuryango Women for Women Rwanda ukomeje ibikorwa bitandukanye bigamije guhindura ubuzima bw’umugore hirya no hino mu gihugu.

Beatrice Biyoga umuyobozi wa Women for Women yasabye abahuguwe guhindura aho batuye
Uwera Lilian CNF/Jabana yasabye abagore kugira umuco no gushyira imbaraga mu bibateza imbere
Rwamucyo Louis de Gonzague Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jabana avuga ko aya mahugurwa ari igisubizo cy’intero y’Umukuru w’Igihugu yo kwigira

Bacinye akadiho

Hamuritswe bimwe mu bikorwa n’abagore bahuguwe na Women for Women Rwanda
Abagabo baherekeje abagore babo

NDEKEI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button