Iyobokamana
Izikunzwe

Irimo amagambo yibutsa abantu urukundo rw’Imana! Nizeyimana Enock yongeye gushyira hanze indirimbo nshya

Irimo amagambo yibutsa abantu urukundo rw'Imana! Nizeyimana Enock yongeye gushyira hanze indirimbo nshya

 

Nyuma y’uko umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Nizeyimana Enock, ashyize hanze indirimbo ya kabiri ikakirwa neza n’abantu, yongeye gukora mu nganzo ashyira hanze indirimbo nshya yise ‘ICUMBI’.

Aganira na Isookotv, Enock yavuze ko iyi ari indirimbo yakoze agamije kwerekana urukundo n’imbabazi Imana ikunda abantu.

Uyu muhanzi avuga ko yagize igitekerezo cyo kwandika iyi ndirimbo mu mwaka wa 2022, nyuma yo kwiherera ahantu agatekereza ku byo Imana akorera abantu bayo, aherako atangira guhita ayandika.

Yagize ati ”Indirimbo Icumbi nayanditse mu mwaka wa 2022, nari nicaye ndimo ntekereza imirimo myinshi yakozwe n’amaraso ya Yesu, abari abanyamahanga tugahinduka ubwoko bw’Imana, ntekereza ukuntu Imana yakinguye amarembo kuri twe tutagikeneye abatambyi ngo tubone kubabarirwa ahubwo twigerera imbere yintebe y’Imana tukisanzura tugasaba ibyo dushaka”.

Nubwo kugeza ubu uyu muhanzi nta ‘managent’ afite ariko avuga ko atajya acika intege kuko Imana igenda irambika ibiganza ku bikorwa bye bikagenda neza, ndetse avuga ko ahishiye byinshi abakunzi be agomba kubaha.

Yagize ati ”Ibyo mpishiye abakunzi banjye ni byinshi cyane kuko Imana inganiriza buri munsi kandi ibyo inshyira kumutima mba ngomba kubigeza kubantu”.

Enock watangiye urugendo rw’ivugabutumwa afite imyaka irindwi y’amavuko yonyine, kugeza ubu amaze gushyira hanze indirimbo eshatu, aho ushobora kuzisanga ku mbuga ze nkoranyambaga zose.

Uretse kuba ari umuririmbyi, Enock akaba ari n’umwanditsi mwiza wandikira abandi bahanzi indirimbo.

Indirimbo ‘Icumbi’ igiye hanze nyuma y’uko yaherukaga gushyira hanze iyitwa ‘Imvura y’Imigisha’.

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA YA ENOCK YASHYIZE HANZE

 

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button