Inkuru NyamukuruMu cyaro

Inzego z’umutekano zarashe abantu babiri bataramenyekana (AMAFOTO)

Ruhango: Abantu babiri bataramenyekana barashwe n’abashinzwe umutekano mu Karere ka Ruhango, abatuye aho barasiwe bakeka ko ari ibisambo byatemaga abaturage bikanabambura ibyabo.

Muri ako gahuru niho abaturage bavuga ko ababambura bahisha imihoro

Mu rukerera ryo kuri uyu wa 31 z’ukwezi kwa Munani 2022 nibwo bariya bantu barashwe.

Ahagana saa kenda n’iminota 10 (03h10 a.m) nibwo abatuye mu Mudugudi wa Rusororo, akagari ka Kirengeli, mu Murenge wa Byimana bumvise urusaku rw’amasasu, basohoka kureba ibibaye basanga ari abantu babiri barasiwe hafi y’umuhanda mugari wa Kaburimbo.

Bamwe muri aba baturage babwiye UMUSEKE ko mu barashwe nta n’umwe babashije kumenya gusa bagakeka ko ari bamwe mu bisambo bimaze igihe byarabazengereje.

Umunyamakuru w’UMUSEKE yageze aho byabereye mu gitondo, yasanze aho abo bantu barasiwe hari amaraso, abaturage batari bake bahuruye.

Abo baturage bavuze ko nta muntu ugisohoka bwije, kuko no gutuma umwana ku iduka bibatera ubwoba bakavuga ko umubare w’abamaze kwamburirwa aho hantu ndetse n’abahatemwe ari benshi.

Umwe yagize ati: “Aho barasiwe ni naho ibisambo biheruka gutemera Umupolisikazi binamwambura telefoni  ngendanwa n’isakoshi.”

Ruhango: Abagizi ba nabi batemye Umupolisikazi bikabije

Bamwe abo barashwe bashakaga gutoroka, kuko ngo bahageze bavanywe muri kasho iri kuri Sitasiyo ya Polisi na RIB mu Byimana baje kwereka inzego z’umutekano aho bahishaga imihoro n’izindi ntwaro gakondo babaga bafite igihe “bamburaga abantu bahacaga.”

Abaturage babwiye UMUSEKE ko benshi mu bo batema bakanambura, babikora mu masaha y’umugoroba mbere ya saa mbiri z’ijoro.

Bifuje ko abamaze gufatirwa muri ibyo bikorwa by’ubugizi bwa nabi babiryozwa, bagahanwa by’intangarugero kugira ngo bibere abandi isomo.

Kugeza ubu nta rwego na rumwe rwa Leta ruremeza ayo makuru.

Umuvugizi wa Polisi, CP Kabera Jean Bosco kuri iki kibazo yabwiye UMUSEKE  ko nta raporo arahabwa y’iraswa ry’abo bantu.

Ati: “Ndi mu Ntara y’Iburasirazuba ndaza kubaza ndababwira.”

Ahatwikirije ibyatsi niho twasanze amaraso

Twahamagaye Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, avuga ko ari mu nama ko nihumuza aza kutuvugisha, bigeze mu masaha y’umugoroba nta gisubizo atanze.

UMUSEKE wamenye amakuru ko imirambo y’abo bagabo bombi barashwe iri mu buruhukiro bw’Ibitaro i Kabgayi, abaganga bayakiriye bavuga ko nta myirondoro yabo babashije kumenya kuko nta byagombwa bari bafite.

Bamwe mu bakora muri ibi Bitaro bavuze ko bategereje  inzego zishinzwe Umutekano zazanye iyo mirambo ko zishakisha imyirondoro yabo yuzuye.

Hafi y’umuhanda mugari wa Kaburimbo niho abo bantu barasiwe
Hafi y’uwo muhanda niho baheruka gutemera Umupolisikazi baranamwambura
Bamwe mu baturage wabonaga ibyabaye byateye urujijo

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango.

Related Articles

Ibitekerezo 12

  1. Birumvikana rwose,ntabwo umuntu ushinzwe umutekano yatemerwa ahantu ngo birangirire Aho,hari message yagombaga dutangirwa Aho hantu Kandi ndizera ko yumvikanye neza,harashira iminsi murako gace hari agahenge,kubuza abaturage umudendezo hari abataziko ari icyaha gikomeye mu Rwanda.

  2. Ahubwo. Batinze kurasa izo mbeciles …aho gukora zizaza zitega abavuye gushakisha ku kazi ngo zibambura…na handi hose hari bene Ubwo bujura bafanyiye pumbafu

  3. Police yagize neza rwose bakomeze no mutundi duce twa kigali ubujuru buciye icyuho burakabije muri iyi minsi cyane cyane mu murenge wa kigali akagali ka kigali umudugudu wa murama amazu barayamaze bayatobora nta mutekano wa nijoro

  4. Iyo umuntu yiyemeje kubaho adakora ngo azatungwa n’imitsi y’abandi aba agomba no kwirengera icyavamo cyose. Polisi yacu rwose nidufashe cyane cyane muri Kigali niho higanje izi mburamukoro. Kuko iyo hajemo ibyo gutema abantu abandi bagaterwa ibyuma hagomba ingamba zikaze. Courage Polisi yacu.

  5. Police yakoze. Izo ngegera ndumva ari ntawaziririra. Abantu bamwe banze akazi ngo bazatungwa n’imitsi y’abandi. Ntikwiye birangira aribo bagiye muri izi ngeso bagahoza ku nkeke abakoze bananiwe bakagombye kuryama bakaruhuka bugacya basubira ku murimo ugasanga baraye bicaye barinze ibyabo! Ubujurura bukwiye gucika mu Rwanda kandi nta kindi kizabuca uretse kujya rwose babarasa!

  6. Nta kidasanzwe kandi nta n’ishyano ryaguye,ikizima ni uko Polisi yakoze akazi ishinzwe. Ikibazo ni kimwe. Ni gute saa cyenda zo mu rukerera abantu bajya kwereka Polisi aho bahisha imihoro?! Aya makuru ni ayo kwibazwaho kandi ntiyari ngombwa

  7. Abatema abantu abica abandi icyo nicyo gihano bakwiye guhabwa cyonyine atali ukuvuga. ngo umuntu yishe umubyeyi yishe umugore yanize umukobwa umwana nundi wese yarangiza akidegembya ibaze ngo umuntu yatemye cyateye umuntu inyuma arapfa ngo itegeko rivuga imyaka 15 yigifungo uwakoze ikindi wasambanyije umuntu ukuze wenda babyumvikanye 25 amategeko amwe arengera abagizi ba nabi kurusha ahabwa abahohotewe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button