ImikinoInkuru Nyamukuru

Inyungu ziri mu bufatanye bwa Impesa na Atticus

Ku wa Kabiri tariki 19 Nyakanga 2022, ni bwo  ubuyobozi bw’ikompanyi ya Ishet Limited ibarizwamo ikipe ya Impesa FC n’ubuyobozi bwa Sosiyete ya Atticus yo mu Bubiligi bwasinyanye amasezerano y’ubufatanye azamara imyaka itatu.

Ubuyobozi bwa Sosiyete ya Atticus bwishimiye gukora na Ishet Limited

Uretse kuba hari icyo ikipe ya Impesa FC izungukira muri ubu bufatanye kirimo kuzafasha abakinnyi n’ibindi, Igihugu cy’u Rwanda nacyo kizungukira muri ubu bufatanye biciye mu bikorwa bitandukanye.

Inyungu u Rwanda ruzungukira muri aya masezerano ya Ishet Limite na Atticus, zirimo ibikorwaremezo [Ibibuga n’ibindi], kongerera ubumenyi abatoza b’Abanyarwanda, kuzana amahugurwa atandukanye mu Gihugu n’ibindi.

Iyi sosiyete ya Atticus kandi, biteganyijwe ko izakorana n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa, ariko biciye kuri Ishet Limited.

Kwisanga Janvier usanzwe ari Umuyobozi mukuru wa Ishet Limited akaba na Perezida wa Impesa FC yo mu Cyiciro cya Kabiri, yashimangiye ko ubu bufatanye buzagera ku Banyarwanda benshi ariko biciye kuri bo [Ishet Limited].

Ikipe ya Impesa FC imaze imyaka itatu ishinzwe, ubu iri mu zikina shampiyona y’icyiciro cya Kabiri, izwiho kuzamura abakiri bato ikabagurisha mu yandi makipe.

Hitezwe inyungu zagutse zizava muri ubu bufatanye
Mbere yo gusinya kuri aya masezerano bafite akanyamuneza

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button