Ni mu muhango wabaye kuwa Gatandatu tariki ya 21 Mutarama 2023 ku cyicaro gikuru cy’iryo torero mu Mudugudu wa Iriba, Akagari ka Ngoma, Umurenge wa Kicukiro, ho mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.
Muri uwo muhango, abapasitoro basengewe babanje gusubiramo indahiro, biyemeza kumvira Imana no kuyikorera.
Abakirisitu nabo babajijwe niba bamera ko bahabwa ubushumba maze babyemeza nta gushidikanya.
Intumwa y’Imana Dr Gitwaza yavuze ko umuhamagaro w’ubupasitoro utoroshye, abasaba kuzarangwa n’ubunyangamugayo.
Yagize ati” Umuhamagaro wa Pasitoro ntabwo woroshye. Ntimuzashake icyubahiro cyane, muzumvire , muzace bugufi.
Yavuze ko hari ubwo bazahura na byinshi bibaca intege ariko ko bakwiye kurangwa n’umutima ukomeye.
Mugwaneza Alexis ni umwe mu bahawe ubushumba, agiye kuyobora itorero ry’i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.
Yabwiye UMUSEKE ko kuba ahawe kuyobora itorero ari ubuntu yagiriwe n’Imana kandi bigiye guhindura ubuzima bwe.
Yagize ati“Kuba nakiriye inkoni y’Ubushumba, ni ikintu gihinduye amateka yanjye, ni ikintu gihinduye imibereho yanjye, ubuzima bwanjye n’Imana bugiye gufata ikindi cyerekezo kuko nzi ko igihe cyose nzaba ndebwa na benshi.”
Pasitoro Mugwaneza atangaza ko mu rugendo rushya atangiye azemera gukoreshwa n’Imana.
Yagize ati“Kuva namenya ko Imana impa Umuhamagaro, nagiye mbona ko imfiteho umugambi. Nta kidasanzwe mfite uretse kwemera gukoreshwa nayo .Ndizera ko hamwe n’ubuntu bw’Imana izankoresha ibintu bikomeye.”
Umuvugizi wa ZionTemple Celebration Center, Tuyizere Jean Baptiste atangaza ko guhabwa ubushumba ari ugutoranwa n’Imana no gufasha sosiyete guhinduka.
Yagize ati” Impano y’Ubushumba ni impano isabwa y’uko bakurobanura mu bandi, bakagusiga amavuta, bakagusengera kugira ngo uhagarare muri izo nshingano. Icyo rero biba bisobanuye ni uko uba witanze, ukaba ugiye gukorera Imana ubuzima bwawe bwose.”
Yakomeje ati” Kuko iyo abavuga butumwa bwiza, abantu bagira ibyiringiro kandi n’ibyaha muri sosiyete bikagabanuka.”
Itorero ZionTemple Celebration Center, rifite amatorero hirya no hino ku Isi. Kuri ubu rifite za paruwasi zirenga 40 mu Rwanda ndetse n’abakirisitu barenga 100.000 bari hirya no hino ku Isi.
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW