Igisirikare cy’u Burundi cyigambye kwirukansa kibuno mpa amaguru imitwe y’inyeshyamba yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatanu, Umuvugizi wa Minisiteri y’ingabo mu Burundi, Colonel Floribert Biyereke yavuze ko ibikorwa ingabo z’u Burundi zoherejwemo byo kugarura amahoro n’umutekano muri Congo birimo bigenda neza.
Yavuze ko ingabo z’u Burundi zifatanyije n’iza Congo ziri kwitwara neza muri Operasiyo bahuriyeho, ngo aho bageze inyeshyamba zikizwa n’amaguru.
Yagize ati “Muri iki gihe igikorwa cyo kurwanya abagizi ba nabi kiri kugenda neza, iyo mitwe ibonye izo ngabo zikorera hamwe ikizwa n’amaguru.”
Colonel Biyereke yasabye abarundi n’amahanga kudatega amatwi amakuru y’ibinyoma ku ngabo z’u Burundi zoherejwe mu bikorwa bigamije kugarura amahoro n’umutekano muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Avuga ko abakwiza ayo makuru y’ibinyoma bagamije gutera ingabo mu bitugu imitwe y’inyeshyamba yayogoje Uburasirazuba bwa Congo.
Yagize ati “Dusaba abaturage n’amahanga kudatega amatwi amakuru acishwa ku binyamakuru bimwe bimwe n’amakuru ku mbuga nkoranyambaga n’amashyirahamwe bitanga inkuru z’ibinyoma ku byerekeye ibikorwa bya gisirikare birimo bibera muri Congo.”
Mu bihe bitandukanye, Ingabo z’u Burundi zinjiye muri Congo rwihishwa guhangana n’imitwe irwanya u Burundi irangajwe imbere na RED Tabara ariko biba iby’ubusa.
Ku wa 15 Kanama 2022 nibwo abasirikare b’u Burundi binjiye byeruye muri RD Congo ku bwumvikane bw’ibihugu byombi, bahise biyunga kuri FARDC batangira ibikorwa byo guhangana n’imitwe yitwaje intwaro yazengereje abaturage muri Kivu y’Amajyepfo.
Amakuru avuga ko ingabo z’u Burundi zamaze kugera no muri Kivu y’Amajyaruguru mu bikorwa byo guhangana n’umutwe wa M23 wabijije icyuya Leta ya Tshisekedi.
Uburundi nibwo buzatanga ibikenerwa byose ku basirikare babwo bari muri icyo gikorwa cyo kugarura amahoro.
Izi ngabo z’u Burundi zigendera ku mabwiriza y’Igisirikare cya Congo (FARDC), zifite inshingano zo guhashya imitwe yitwaje intwaro yaba iy’imbere mu gihugu n’iyo mu mahanga.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
Nizirukane na M23
Sinkeka ko abashingantahe ibya M23 bibaraje ishinga. Babishoboye baba batinyutse cyane.
Ariko mubusanzwe ushobora kuba uri injiji. Ko M23 iri muri Nord Kivu hanyuma Abarundi bakaba barwanye Red Tabara iri muri Sud Kivu, ubwo iby’abarundi na M23 ubivanze gute kandi ntaho bihuriye? Subira mw’ishuri wige neza. Nimwebwe mwagiye mwimuka kandi mutatsinze. Kandi ubwo wasanga uri mwarimu? Aha!
@Deo. Mwagiye mugenda buhoro mu kwigira intyoza mwita abandi injiji n’abaswa aliko nyuma ibyo mwanditse bikaza kugaragaza ko arimwe nka zabira. Ongera usome neza inkuru, nyuma usome nibyo wanditse ahasigaye wihe amanota. Check yourself before checking others
Ariko mubusanzwe ushobora kuba uri injiji. Ko M23 iri muri Nord Kivu hanyuma Abarundi bakaba barwanya Red Tabara iri muri Sud Kivu, ubwo iby’abarundi na M23 ubivanze gute kandi ntaho bihuriye? Subira mw’ishuri wige neza. Nimwebwe mwagiye mwimuka kandi mutatsinze. Kandi ubwo wasanga uri mwarimu? Aha!
Izo ntambara zabarundi zabereye he?
Hapfuye/hakomeretse bangahe?
Cyisecyedi ashobora kuba hari ubwenge yungutse
Abarundi barwana na M23 sha yaba ari ntambara nziza gusa uburundi ntibwakwiteza M23 kuko bahasebera cyane cyereka nibabona ibihugu byose bya karere byohereje ingabo nibwo babona kujyayo