AmahangaInkuru Nyamukuru

Ingabo za leta ya Congo zirwanyeho ku gace zari zgiye kwamburwa na M23

Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo zirwanyeho mu mirwano zasakiranyemo n’umutwe wa M23 wari ugiye kwigarurira Imidugudu ya Musezero na Mungo muri Gurupema ya Busanza muri Teritwari ya Rutchuru.

Iki gitero cyagabwe na M23 ku mugezi wa Kanka cyari cyakoranywe amayeri menshi kigamije gucanganyikisha ingabo za FARDC n’Abakongomani barangajwe n’imyigaragambyo yo kwirukana MONUSCO muri Congo.

Amakuru yizewe ava imbere muri M23 avuga ko “ari igitero cyari kigamije kwigarurira akandi gace bakereka ubutegetsi ko ikibazo nyamukuru atari MONUSCO ahubwo ari Leta yihunza inshingano zo gucyemura ibibazo biyireba.”

Iyi mirwano yabereye i Kanka yari yabanjirijwe n’iyabereye mu duce twa Kabingo na Rubavu mu gitondo cyo kuri uyu wa 27 Nyakanga 2022.

Uwahaye amakuru UMUSEKE avuga ko abarwanyi ba M23 bari ahitwa Mungo barashe FARDC n’imitwe yayiyunzeho bashaka gufata Musezero nyuma y’uko bigaruriye Kitagoma.

Gufata aka gace zari imbaraga zo kugenzura bisesuye inzira zihuza RD Congo na Ouganda hafi y’umupaka wa Kitagoma ugenzurwa na M23.

Muri iyo mirwano ingabo za Leta ya Congo n’abo bafatanyije barimo FADRL n’indi mitwe birwanyeho basubiza inyuma M23.

Uko kurasana ku mpande zombi kwatumye abaturage b’i Mungo bava mu byabo bajya mu byerekezo bitandukanye.

Mu byumweru bibiri bishize, umutwe wa M23 wari watanze agahenge aho ubu uri kwibanda mu bikorwa byo gucunga neza ibice wafashe birimo Umujyi wa Bunagana, wanashyiriyeho uburyo bw’imitegekere.

Uyu mutwe kandi ubu unagenzura ibice binyuranye birimo uduce twinshi two muri Gurupoma ya Jomba turimo n’imisozi ifite imiterere myiza ku mirwano nka Runyonyi na Chanzu, wakomeje gutangaza ko udateze kuva mu bice wafashe igihe cyose Leta ya Kinshasa itarubahiriza ibikubiye mu masezerano y’imishyikirano.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Related Articles

Ibitekerezo 3

  1. Ushoza intambara ariko ntumenya uko izarangira. Ibibera muri kariya gace ni ihurizo litoroshye kabisa. M23 ifite ingufu n’ibikoresho byerekana – bidasubirwaho – ko hari ibihugu biyiri inyuma. Umunsi ibyo bihugu byahagaritse ubwo bufasha, intambara izahita irangira. Mbona Congo ifite ibyo yagwatiriza iramutse yitumye kurangiza iriya ntambara! Tubitege amaso.

    1. Kongo ifite intwaro nyinshi kurusha M23. Gusa FARDC nttishobira gutsinda mu gihei anayigize barangwa mannTuswa/icyenewabo/ibujura/ingengasgutsinda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button