AfurikaAmahangaInkuru Nyamukuru

Ingabo za Congo zigambye kwica abarwanyi 27 ba M23, Major Ngoma yabiteye utwatsi (VIDEO)

Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo zigambye ko mu mirwano yazihuje na M23 mu gace ka Ntamugenga mu minsi ibiri zishe abarwanyi 27 ba M23. Umuvugizi wa M23 yabwiye UMUSEKE ko ari ukubeshye ko bitabayeho ahubwo atubwira ko bambuye FARDC ibikoresho byinshi bya gisirikare.

Major Willy NGOMA uri hagati ni we muvugizi wa M23

Imirwano irakomeje muri Teritwari ya Rutshuru aho impande zombi zihanganiye ku dusozi dutandukanye, bamwe bafata umusozi uyu munsi abandi ejo bakawisubiza binyuze mu kibatsi cy’umuriro w’amasasu.

Umuvugizi wa Sokola 2, Lt Col Guillaume Ndjike ku wa Gatanu tariki 1 Nyakanga, 2022 yabwiye itangazamakuru ko ingabo za Leta ya Congo, FARDC zishe muri rusange abarwanyi 27 b’umutwe wa M23, yongeyeho ko mu bishwe harimo “Abasirikare b’u Rwanda.”

Ni mu mirwano ikaze yabaye hagati yo ku wa Kane tariki 30 Kamena n’uwa Gatanu tariki 01 Nyakanga, 2022 ahitwa Ntamugenga.

Yagize ati “Umwanzi yaratsinzwe. Twishe abantu 27 ku ruhande rwa M23 n’u Rwanda. Twakuye kandi intwaro ku mwanzi, harimo intwaro 5 zo mu bwoko bwa AK-47, ariko kandi n’ibicuruzwa bikoreshwa mu bya farumasi, radiyo ya Motorola, ingofero n’imyenda ya gisirikare “Made in Rwanda.”

Umuvugizi w’umutwe wa M23 mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 02 Nyakanga, 2022 yabwiye UMUSEKE ko ibyatangajwe n’ingabo za Leta ya Congo ari ibinyoma.

Ubwo twamubazaga ibyerekeye iyicwa ry’abarwanyi 27 ba M23 mu minsi ibiri gusa yagize ati “Mensonge!” barabeshya.

Yaduhaye video irimo ibikoresho bitandukanye bavuga ko bambuye ingabo za Leta ya Congo, birimo n’imodoka ya gisirikare yanditseho Kivu ya Ruguru.

https://www.youtube.com/watch?v=d4fDuthZfmM

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Related Articles

Ibitekerezo 3

  1. Si byiza kwigamba ko wishe umuntu.Muli Zabuli 5:6,Imana ivuga ko “yanga umuntu wese umena amaraso ya mugenzi we”.Ikindi kandi,idusaba gukunda n’abanzi bacu nkuko Matayo 5:44 havuga.Ikatubuza kurwana ndetse ikavuga ko abarwana bose izabica ku munsi wa nyuma.Nubwo benshi bananirwa kumvira ayo mahame,abakristu nyakuli barabishobora.Birinda gukora ikintu cyose Imana itubuza,kugirango bazabone ubuzima bw’iteka nkuko Yesu yabisezeranye.Ntitugakinishe amahame y’Imana.Nibwo buzima nyakuli.Imana yaduhaye bible ngo ituyobore.

  2. Umenya kumenya gusoma ari ibyago! Iyo usomye ibinyamakuru byamamaza M23 nka umuseke.rw nyuma ugasoma ibya leCongoestanous izwiho gukabiriza ibikorwa bya FARDC, uta umutwe. Sinzi niba hari ukuri kwava muri ibi binyamakuru byizihirwa no gutangaza ibyo bifuza aho gutangaza amakuru!

  3. Ndibutsa aba batanze comantaire ko Ntakosa narimwe haba iki kinyamakuru cg se kuba M23 yerekanye ibyo yafashe kurugamba kuko m23 itari kwigamba ahubwo iri kugaragaza aho ikura intwaro kugirango yereke amahanga ibyo FARDC ndetse na Monusco birirwa babeshya amahanga bavuga ubusagusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button