AmahangaInkuru Nyamukuru

Ingabo za Congo zasakiranye n’ibyihebe bya ADF

Mu mirwano yabaye tariki 7 na 8 Mutarama 2023, hagati y’igisirikare cya Leta ya Congo, FARDC n’ibyihebe bya ADF, mu gace ka Luna Kabrique na Mambelenga ,muri Teritwari ya Ituri muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yaguyemo abantu bane abandi benshi barashimutwa.

FARDC yahanganye na ADF mu mirwano ikaze

Amakuru atangwa n’inzego z’ibanze zo muri Congo avuga ko igisirikare cya Congo, FARDC gifatanyije n’icya Uganda UPDF, bahanganye bikomeye mu gihe cy’iminsi itatu na ADF ku musozi wa Katabeyi na Ndalia mu Burasirazuba bwa Congo.

Amakuru avuga kandi ku mugoroba wo kuwa Gatandatu, ADF ifatanyije na Mai Mai barwanye na FARDC mu gace ka Kabrique mu gice cy’Iburengerazuba, bica abaturage babiri n’umusirikare umwe abandi benshi barakomereka nk’uko umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu CRDH ubitangaza.

Abakomeretse bajyanywe kuvurizwa ku ivuriro riri Erengeti mu ntara ya Kivu ya Ruguru.

Uburasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo bukomeje kuba indiri y’imitwe yitwaje intwaro, aho kuri ubu habarizwa imitwe irenga 100.

Allied Democratic Movement, ADF yakozanyijeho na FRDC, ni umutwe urwanya Leta ya Uganda ariko ukorera mu mashyamba ya Congo.

Uharanira gukuraho ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Museveni kugira ngo ushyireho Leta igendera ku mahame ya Islam.

Uyu mutwe wavutse nyuma yo kwihuza kw’indi itandukanye irimo Allied Democratic Movement, National Army for the Liberation of Uganda (NALU) na Uganda Muslim Liberation Army.

TUYISHIMIRR RAYMOND / UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button