Mu Mujyi wa Butembo, abaturage bongeye kwigaragambya bafite amasanduku arimo imirambo y’abantu baheruka kugwa mu myigaragambyo.
Polisi ya Congo n’abasirikare biravugwa ko barashe urufaya mu gutatanya abigaragambya, ndetse babambura amasanduku bari bafite.
Imyigaragambyo yabereye mu Rond-point VGH, mu mujyi wa Butembo.
Biravuga ko mu bigaragambya hapfuye abantu babiri bafashwe n’ariya masasu nk’uko umwe mu Banyamakuru bo muri Congo, Kabumba Justin abivuga.
Perezida Felix Tshisekedi, yohereje itsinda ry’abantu i Goma kugira ngo barebe uko ibintu bihagaze nyuma y’imyigaragambyo ikomeye yabaye mu ntangiriro z’iki Cyumweru.
Sosiyete sivile muri Kivu ya Ruguru ivuga ko imyigaragambyo yo kwamagana ingabo za UN, MONUSCO imaze kugwamo abantu 27 b’abasivile, ndetse yakomerekeyemo abagera kuri 58.
Itangazo rya sosiyete sivile rishinja MONUSCO gukora nk’inyeshyamba, mu kurasa ku baturage.
Mu myigaragambyo yok u wa Gatanu, abaturage bo mu Mujyi wa Butembo, bari bafite amasanduku arimo imirambo 9 y’abantu bishwe ku wa Kabiri ubwo bigaragambyaga bamagana MONUSCO.
Bariya bantu barashyigingurwa kuri uyu wa Gatandatu, kandi n’ubundi abaturage bavuze ko bitabira uwo muhango ari benshi.
Butembo : D'un deuil en altercation nocturne. Vers 3h30, la Pnc a récupéré par force les dépouilles des victimes des manif anti Monusco. La veillée mortuaire a été dispersé au rond point Vgh. Des blessés et morts de nouveau enregistrés sur le champ. Vidéo pic.twitter.com/G6qIKi4EYA
— Ivan Eliel M. KANIKI (@KanikiEliel) July 30, 2022
UMUSEKE.RW