Mu masaha yo mu gitondo kuri uyu wa Gatatu, indege y’intambara ya Congo yinjiye mu kirere cy’u Rwanda, nyuma humvikana amasasu y’imbunda nini bekekwa ko abasirikare bagerageje kuyirasaho.
Uruhande rw’u Rwanda ntacyo ruravuga ku byabaye, gusa no mu kwezi gushize u Rwanda rwamenyesheje amahanga ko indege ya gisirikare ya Congo yavogereye ikirere cyarwo.
Abanyamakuru bakorera i Rubavu babwiye UMUSEKE ko iriya ndege yanyuze mu kirere cy’u Rwanda, abasirikare barwanira mu Mazi, Marine barasa amasasu (bishoboka ko ari ugutanga gasopo).
Hari amajwi UMUSEKE ufite y’umwe mu bantu babibonye ku ruhande rwo muri Congo, avuga ko indege yari ivuye kurasa ku mutwe wa M23 inyura mu Rwanda, abasirikare bayirasaho, isubira aho yari ivuye.
Umunyamakuru Daniel Michombero ukorera mu burasirazuba bwa Congo, yavuze ko indege y’intambara ya Congo, yagaragaye mu kirere cy’i Goma, ahagana saa 10h 46 a.m.
#RDC🇨🇩: 10h 46, les avions de chasse de la RDC vus dans les airs en ville de #Goma. pic.twitter.com/uXUWLoxI3e
— Daniel Michombero /Batubenga (@michombero) December 28, 2022
Igisirikare cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) mu gihe cyashize cyagaragaje indege zo mu bwoko bwa Sukhoi-25 zakorewe mu Burusiya, kivuga ko zifashishwa mu bikorwa bya gisirikare ku mutwe wa M23.
Undi muntu wari i Goma yavuze ko yumvise ibisasu by’amabombe byavuze nyuma y’uko iriya ndege y’intambara yari yinjiye mu Rwanda.
UMUSEKE turacyagerageza kumenya icyo u Rwanda rubivugaho.
UMUSEKE.RW
Aka si akumiro ra? Indege ikavogera ikirere cy’u Rwanda rimwe, bikaba kabiri, …. mukayireka ikigendera? Cyangwa nta bushobozi mufite bwo kugira icyo mukora?????
Ngaho murashije système de défense aérien mwibitseho se🤥😂😂😂😂
abanyagwanda muhunge kuko gisegeti yaje yaje agegufuta ugwanda ruveho turukore akarere ka DRC
Ariko c buriya RDC igirango guceceka n ubucucu cg Ubugabo n ubutumbi?? Barashaka kudusubiza muntambara Ariko twe tuzi ibibi byayo ntitwarwana nabo. Gusa kwirinda n kwirwanaho byo ntibizatunananira Kandi RDC niyo izabihomberamo cyàne
IBYO MUBIREKE KUKO TUSIMUMISI YANYUMA
ibyomubireke kukoturimumisi yanyuma
Na URSS izikora yananiwe Ukraine,none DRC iriratana ako baguze,bazabaze Mobutu Seseseko.
Les rwandais laisser les choses de l’Etat à eux même si non vous allez souffrir après. Il y’a des congolais au Rwanda et les Rwandais au Congo alors pourquoi chaque jour ce sera vous ou nous qui sommes des ennemis ? Je n’ai j’aimais été au Rwanda mais je ne peut pas vous haïr à cause des choses qui n’ont pas presque d’importance, imaginer-vous si on chasse des Rwandais au Congo et vous vous faites la même chose chez en tant que habitants qu’allez-vous bénéficier alors que ce sont les policiers qui se battent…
Noneho congo ni abiyahuzi koko!!!! Abanyarwanda muhumure u Rwanda rurashoboye