Andi makuruInkuru Nyamukuru

Inama y’Umushyikirano igiye gusubukurwa

Inama Ngarukamwaka y’Umushyikirano igiye gusubukurwa nyuma y’imyaka itatu itaba kubera icyorezo cya Covid-19 cyakomye byinshi mu nkokora.

Inama y’Umushyikirano iteganywa n’itegeko nshinga ikayoborwa na Perezida wa Repubulika

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda mu kiganiro na RBA yavuze ko batirengagije itegeko nshinga ahubwo icyorezo cya Covid-19 ntaho cyagiye, ndetse ariyo mpamvu bari gukora ibishoboka byose ngo ibe muri Mutarama cyangwa Gashyantare 2023.

Yagize ati “Niba tuvuye mu bihe bya Coronavirus mu kwezi kwa Gatanu, inama y’Umushyikirano yari ikwiye kuzaba bitarenze mu kwa Gatanu kw’uyu mwaka turimo (2023) nibura hashize umwaka, kuvuga ngo ntegure inama mu kwezi kwa Cumi na Kabiri tukiri muri Corona nta mujyo bifite.”

Yakomeje agira ati “Yego ni itegeko ariko ni impamvu zari zarayibujije zirumvikana, uyu munsi ushobora kuvuga ngo ejo ko nabonye abantu mu bitaramo BK Arena, Musanze na Rubavu mu mihanda ni byiza, ndabona abantu mu mupira ni byiza ariko ndakubwira ko hari ahantu tukijya hafunganye tukabanza kwipimisha.”

Alain Mukuralinda yabwiye abanyarwanda ko badakwiye kumva ko ubuyobozi bwirengagije itegeko nshinga nkana, ariyo mpamvu bakomeje imyiteguro ku buryo iyi nama yaba muri uku kwezi kwa Mutarama cyangwa Gashyantare.

Ati “Nibyo koko inama iteganywa n’itegeko nshinga, ntabwo ryibagiranye kuko navuganye n’inzego zibishinjwe (Ibiro bya Minisitiri w’Intebe) bambwira ko batabyibagiwe. Abanyarwanda bakimenye ntabwo ubuyobozi bwanyuranya n’itegeko nshinga nkana, aho icyorezo tukivuriyemo batangiye kuyitegura, niyo mpamvu bavuga ngo bigenze neza mu kwezi kwa mbere cyangwa ukwa kabiri byashoboka.”

Inama y’Umushyikirano niramuka ibaye muri uku kwezi kwa Mutarama cyangwa Gashyantare 2023 izitwa iya 2022, gusa nibiramuka binaniranye ko iba izaba mu mpera z’uyu mwaka wa 2023 uko bisanzwe.

Inama y’Umushyikirano iheruka kuba mu 2019 ku nshuro ya 17 kubera icyorezo cya Covid-19 cyari cyarakajije umurego bigatuma mu 2020 itaba, mu 2021 byari byemejwe ko iba kuwa 22 Ukuboza 2022 ariko iza gusubikwa igitaraganya.

Ni isubikwa ryatewe nuko hari hafashwe ingamba nshya zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo  cya Covid-19 zakuyeho amakoraniro ahuza abantu benshi, kubera ubwoko bushya bw’ubwandu bwa Covid-19 bwa Omicron.

Inama y’Umushyikirano iteganywa n’itegeko Nshingwa, ikaba buri mwaka iyobowe na Perezida wa Repubulika igahuriza hamwe abayobozi batandukanye mu nzego z’igihugu, abanyamadini, abaturage bahagarariye abandi hagamijwe gukemurira hamwe ibibazo byugarije igihugu no kungurana ibitekerezo ku cyerekezo cy’igihugu.

Kugeza ubu mu Rwanda icyorezo cya Covid-19 kimaze kugenza make nyuma y’uko abanyarwanda bakurikije inama bagiriwe n’inzego z’ubuzima, ibi kandi byajyanye nuko bitabiriye gufata inkingo za Covid-19 ku bwinshi.

NKURUNZIZA Jean Baptiste/

Related Articles

igitekerezo

  1. Byari byiza kwumva umunyamakuru yibutsa umuvugizi wa Leta ko Leta yibagiwe inshingano zayo. Mukuralinda umenyereye gusubiza nawe yamushubije ariko akagera aho yivuguruza. Urugero n’aho yemeje ko inama zabaye, ndetse ashyiramo n’iy’ibihugu bivuga icyongereza, ariko yongeraho ko hagoma imyiteguro myinshi k’iy’umushyikirano. Urumvako ari ukurimanganya yuko inama mpuzamahanga nayo ikenera imyiteguro myinshi kandi igibwamo n’abantu benshi ndetse kuruta umushyikirano. Nanone igisekeje kurusha ibindi nuko atigeze asubiza ibyerekeye itegeko rivuga ko buri mwaka iyo nama igomba kuba. Ikindi cyarimanganyijwe ni ubulyo inzu yubakiwe abarokotse jenoside yegurirwa abanyamahanga! Ati abo bantu ntibakiri abana! Ibyo se bivuzeko bakwiye kwamburwa ibibagenewe? At turayicuruza tukayibyaza umusaruro kandi uzasaranganwa na banyirayo! Yemera se ko ari ubulyo bubi bukoreshwa bwo gutura abantu ho ibyemezo batazi iyo biva?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button