Imikino

Imikino y’abakozi: RBC FC yageze ku mukino wa nyuma

Muri shampiyona ihuza ibigo by’abakozi bya Leta n’iby’abikorera itegurwa n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’iyi mikino [ARPST], ikipe ihagarariye Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima [RBC], yasezereye ihagarariye Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare muri ½ ihita isanga Rwandair FC ku mukino wa nyuma.

Iyi mikino iritabirwa cyane

Kuwa Gatanu tariki 7 Ukwakira 2022, hakinywe imikino yo kwishyura ya ½ mu mupira w’amaguru n’ubanza muri Basketball.

Mu mupira w’amaguru ikipe ya RBC FC ibifashijwemo na Abbas Cédric na Patrick, yasezereye NISR FC iyitsinze ibitego 2-1. Ibi bisobanuye ko yahise isanga Rwandair FC ku mukino wa nyuma w’umupira w’amaguru mu gice cy’Ibigo bya Leta bifite abakozi 100 kuzamura.

Muri Basketball, ikipe ya RTDA yatsinzwe na OPM umukino ubanza wa ½ ku manota 31-57. Umukino wo kwishyura uteganyijwe kuwa Gatanu tariki 14 Ukwakira. Ikipe izasezerera indi izasanga RMB ku mukino wa nyuma.

Umujyanama w’Umuyobozi Mukuru muri RBC, Kwizera Jean Marie Vianney, yabwiye UMUSEKE ko byose babikesha ubuyobozi bwiza kandi bwumva akamaro ka siporo kuko ntacyo budakora ngo ikipe ibone buri kimwe kandi ku gihe.

Mu gihe uyu muyobozi avuga ibi, umutoza mukuru wa RBC FC, Hakizimana Patrick, yavuze ko kimwe mu byabafashije ari ukuza bazi neza ko bagiye gukina n’ikipe ikomeye kandi imenyereye aya marushanwa, bigatuma bitanze kuva ku munota wa Mbere kugeza ku wa nyuma.

Ikindi uyu mutoza yavuze, ni uko habaye gushyira hamwe uhereye mu buyobozi bukuru kugeza mu bakinnyi no mu batoza ariko kandi akaba ashimira abakozi ba RBC bari baje kubashyigikira.

Patrick ahamya ko guhura na Rwandair FC ku mukino wa nyuma, nabo bafite amahirwe angana kuko buri kipe yatsinda indi kandi izi zombi zari zanahuriye mu itsinda rimwe.

Perezida wa ARPST, Mpamo Thierry Tigos, yishimiye uburyo shampiyona ihuza ibigo by’abakozi yazamuye urwego ariko ikirenze kuri ibyo abakinnye kandi banize bakaba basigaye babona akazi biciye muri iyi mikino.

Mu bigo by’abikorera ariko mu mukino wa Basketball, ikipe ya BK yasezereye STECOL isanga BPR ku mukino wa nyuma.

Imikino y’abakozi yazamuye urwego, ndetse abakinnye bakagira n’amahirwe yo kwiga, basigaye babona amasezerano mu bigo bitandukanye.

RBC FC yasezereye NISR FC
Abbas [3] afasha cyane RBC FC
Rwandair FC nayo yageze ku mukino wa nyuma

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button