Muri shampiyona y’imikino Ngororamubiri yabereye mu Akarere ka Bugesera, ikipe y’abagore ya Sina Gérard yegukanye imidari itandatu, mu gihe APR AC mu bagabo yegukanye itanu.
Shampiyona y’imikino Ngororamubiri, yakinywe mu byiciro bitandukanye birimo gusiganwa ku maguru no gutera umuhunda.
Mu gusiganwa mu bilometero 10 [10KM], Hakizimana Jonh yabaye uwa Mbere, mu bagore Yankurije Marthé yahigitse bagenzi be muri metero ibihumbi 10 [10,000M].
Mu bagabo basiganwaga muri metero 200, Mpawumugisha Emmanuel wa Rwamagana AC yaje imbere akoresheje iminota 23 n’amasegonda 28 akurikirwa na Ugeziwe Dieudonné wa Sina Gérard AC akoresheje iminota 23 n’amasegonda 40, Manishimwe Valens wa Sina Gérard aza ku mwanya wa Gatatu akoresheje iminota 23 n’amasegonda 43.
Mu bagore basiganwaga muri metero 200, Uwiringiyimana Noëlla wa Nyamasheke AC, yabaye uwa Mbere akoresheje iminota 27 n’amasegonda 26, Tuyishimire Claudine wa Sina Gérard AC aramukurikira akoresheje iminota 27 n’amasegonda 47 mu gihe Niyonsaba Thabita yaje ku mwanya wa Gatatu akoresheje iminota 27 n’amasegonda 68.
Mu bagabo basiganwaga muri metero 100, Ntwari Jacques yahize bagenzi be akoresheje iminota 11 n’amasegonda 34, Tuyishimire Eric aza ku mwanya wa Kabiri, Mushimiyimana Pascal afata umwanya wa Gatatu.
Uko amakipe yakurikiranye:
Mu bagabo:
- APR AC [imidari 5]
- Nyamasheke AC [imidari 4]
- UR-Huye [imidari 3]
Mu bagore:
- Sina Gérard AC [imidari 6]
- Nyamasheke AC [imidari 5]
- UR-Huye [imidari 4]
UMUSEKE.RW
Be professional meter 200 ntabwo aribyo habayemo kwibeshya