Inkuru NyamukuruUbukungu

Ikoranabuhanga ryakemura ikibazo cy’imbuto y’ibirayi yabaye ingume 

Inzobere mu buhinzi bw’ibirayi, zagaragaje ko ikoranabuhanga mu buhinzi ari igisubizo kirambye ku kibazo cy’imbuto y’ibirayi isigaye yarabaye ingorabahizi ku bahinzi, ku buryo hari na bamwe bari batakibihinga kubera umusaruro muke bari basigaye bakuramo.

Imbuto y’ibirayi ituburwa hifashishijwe ikoranabuhanga itanga umusaruro mwinshi

Izi nzobere zituruka mu Bihugu by’Uburundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Rwanda, Uganda, Ubuholandi n’Ubufaransa ziteraniye mu Karere ka Musanze mu cyumweru cyahariwe ibirayi, zisanga uburyo n’imbuto byari bisanzwe bikoreshwa bidashobora guhangana n’ikibazo cy’umusaruro muke wari usigaye uboneka mu birayi zigatanga inama yo kwifashisha ikoranabuhanga.

Ubwo zasuraga Ikigega gitubura imbuto y’ibiryayi hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho cya Seed Potato Fund Joint Ventures, SPF_Ikigega, gitanga umusaruro wikubye kabiri uwari usanzwe uboneka mu Gihugu, basanze mu gihe iri koranabuhanga ritejwe imbere hakaboneka imbuto nziza y’ibirayi, umusaruro wari usanzwe uboneka wakwikuba inshuro zirenga icumi bikagabanya igiciro ku isoko kuko umusaruro uhagije waba uhari.

Ibi bibaye mu gihe bamwe mu bahinzi b’ibirayi bo mu Karere ka Musanze binubira ibura ry’imbuto y’ibirayi n’umusaruro muke uboneka bigatuma nabyo bihenda ku isoko kubera ko ababihingaga bagenda bayoboka ubundi buhinzi ibintu byatumye mu minsi ishize byaragurishwaga agera kuri 500 ku kiro.

Kawera Gertulde ni umwe muri bo, yagize ati “Ubundi njye nahingaga ibirayi imirima yanjye hafi ya yose ariko ubu naragabanyije mpinga nka kimwe cya kabiri kubera kubura imbuto kuko iyo nasaguye yambanye nke kubera ko nabigurishije.

Nashatse imbuto nziza nsanga irahenda cyane kuko banshaga igihumbi ku kiro kandi iyi yacu ari 550 gusa. Tubonye imbuto nziza twahinga kuko ubu buhinzi nibwo bwari budutunze.”

Habimana Jean de Dieu nawe yagize ati “Kubona imbuto biratugora cyane kandi iyo duhinze iyi yacu itanga umusaruro muke cyane. Ubu nahisemo kujya mpinga ibyo tuzajya twirira gusa ariko tubonye imbuto nziza kandi itaduhenze twabihinga rwose.”

Mbarushimana Salomon umuyobozi Mukuru wa SPF_Ikigega yerekana uburyo imbuto y’ibirayi ituburwa hifashishijwe ikoranabuhanga

Umuyobozi Mukuru wa SPF_Ikigeza, Mbarushimana Salomon, avuga ko kuri ubu imirimo yo gutubura imbuto y’ibirayi iri kugenda neza kandi yatangiye gutanga umusaruro kuko batunganya imbuto nziza zigera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi mirongo inani mu gihe mbere mu Gihugu habonekaga igera ku bihumbi magana atanu na mirongo itandatu gusa, agashishikariza abahinzi b’ibirayi gukoresha imbuto nziza kuko ariyo itanga umusaruro.

Yagize ati “Ubu mu bigega byacu harimo imbuto igera kuri 1,080,000 ubwo bikubye kabiri iyari isanzwe iboneka mu Gihugu. Iyo uhinze iyi mbuto nziza umusaruro wikuba inshuro zirenga icumi, murumva ni inyungu ku bahinzi no ku Gihugu turasaba kandi n’abandi bantu ko bakora ubutubuzi bw’iyi mbuto kugira ngo iboneka ku bwinshi tujyane no ku masoko yo mu Karere u Rwanda ruherereyemo twihaze ku musaruro.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Ildephonse Musafiri, avuga ko n’ubwo bakiri mu rugendo rwo kubonera abahinzi b’ibirayi imbuto nziza itanga umusaruro, bishimira ko byibuze n’iboneka itagitumizwa mu mahanga agasaba abahinzi kwikuramo imyumvire y’uko ihenda ahubwo bagahinga ibaha umusaruro ufatika.

Yagize ati “N’ubwo imbuto nziza itaraboneka ihagije ariko byibuze turishimira ko itagitumizwa mu mahanga ahubwo iva imbere mu Gihugu. Ubu buryo bw’ikoranabuhanga buratanga icyizere gifatika ko buzatanga umusaruro. Abahinzi bagomba guhindura imyumvire bagakoresha iyi mbuto nziza kuko itanga umusaruro mwinshi ugereranyije n’iyo bahinze yayindi yabo iba yararambiwe ubutaka cyangwa yaratangiye gufatwa n’indwara.”

Akomeza agira ati “Ubuhinzi bw’ibirayi ni umwuga nk’iyindi kandi harimo n’amafaranga ku babukora. Ibirayi twari tubimenyereye mu turere tw’amakoro ariko byagaragajwe ko no mu tundi turere tw’Igihugu bihera, bave mu bya gakondo babikire nk’umwuga ugomba kubatunga bibungure.”

Minisitiri Musafiri yerekwa inzira zose ubutubuzi bw’imbuto y’ibirayi icamo

Kugeza ubu ibirayi byera cyane mu Turere twa Burera, Musanze, Nyabihu, Rubavu, Karongi, Nyamagabe, Nyaruguru, Kirehe no mu tundi twose tw’Igihugu byagaragajwe ko bishobora kuhera.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ivuga ko mu bakora ubuhinzi bw’ibirayi abagera kuri 15% gusa aribo bakoresha imbuto nziza abandi basigaye usanga bakoresha imbuto baba barasaguye kubyo baba barariye cyangwa baragurishije akenshi usanga ari nto cyane kandi imaze igihe ikoreshwa ntitange umusaruro ukwiye.

Abahinzi bakoersha imbuto nziza bo bavuga ko kuri ubu bageza ku musaruro wa Toni 33 kuri hegitari mu gihe hari abakibona Toni 7 kuri hegitari mu bagikoresha uburyo bwa gakondo.

Muri ubu butubuzi bw’imbuto y’ibirayi hifashishije ikoranabuhanga rigezweho rikorwa na SPF_Ikigega, ikirayi kimwe gitanga ibindi biri hagati ya 50 na 60 by’imbuto mu gihe mu buryo bundi bwari busanzwe bukoreshwa, ikirayi kimwe cyatangaga ibirayi biri hagati ya 5 na 6 gusa, ariho bahera bemeza ko ikoranabuhanga mu butubuzi bw’imbuto y’ibirayi aricyo gisubizo kirambye mu Kubona umusaruro ukwiye.

Yanditswe na Jean Claude Bazatsinda

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button