Uncategorized

Igikombe cy’Amahoro twakigize icyacu – Casa Mbungo

Umutoza mukuru wa AS Kigali, Casa Mbungo André, yongeye kwibutsa abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda ko ikipe abereye umutoza ari yo ifite umwihariko ku gikombe cy’Amahoro.

Casa Mbungo yashimangiye ko igikombe cy’Amahoro ari icya AS Kigali nta kabuza

Ibi uyu mutoza yavuze yabihereye ku kuba amaze guhesha iyi kipe y’Umujyi wa Kigali ibikombe bibiri by’Amahoro wenyine, muri bine ikipe ibitse.

Casa uzwiho kudahusha igikombe cy’Amahoro iyo yageze ku mukino wa nyuma, yongeye kurangurura ijwi rye yibutsa ko iki gikombe yakigize icye n’ikipe atoza.

Ati “Igikombe cy’Amahoro cyo ni icyacu ahubwo reka dushake na shampiyona kandi hamwe n’ubufatanye birashoboka byose.”

Uyu mutoza azwiho kugira ishyaka ryo gushaka intsinzi mu ikipe iyo ari yo yose atoza, cyane ko mu myaka ishize ubwo yari muri Kiyovu Sports yafashije abakunzi b’iyi kipe gukuraho igisuzuguriro maze atsinda iyi kipe y’Ingabo igitego 1-0 mu mukino wabereye ku Mumena.

Igikombe cy’Amahoro AS Kigali iheruka kwegukana, yatsinze APR FC ku mukino wa nyuma igitego 1-0.

Mbungo azwiho kumenya kwiga neza umutoza bazahura

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button