Imyidagaduro

Icyifuzo cya Harmonize ku Rwanda utarabona Umunyarwandakazi bazarushinga

Umuhanzi Harmonize ukomoka muri Tanzania nyuma yo gutangaza ko ari gushaka umugore ukomoka mu Rwanda yongeye kwerekana urukundo akunze igihugu cy’U Rwanda.

Harmonize arifuza kuba Umunyarwanda

Kuri ubu umuhanzi Harmonize ari mu Rwanda, mu byamuzanye harimo gukora umuziki hamwe n’abahanzi Nyarwanda byumwihariko Bruce Melodie.

Mbare y’uko uyu muhanzi aza mu Rwanda yatangaje ko yifuza kuzahava ahakuye umukobwa mwiza wazamubera umugore.

Uretse kuba yifuza umugore ukomoka mu Rwanda yongeye ko yifuza no kugira ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram yanditse agira ati “Nkeneye indangamuntu yo mu Rwanda.”

Mugihe amaze mu Rwanda, Harmonize amaze guhura n’abahanzi barimo Melodie wamwakiriye ku kibuga cy’indege. Kenny Sol na Ariel Wayz nabo bagaragaye barikumwe n’uyu muhanzi muri Studio bari gukora indirimbo na Producer Element.

Bruce Melodie na Harmonize bamaze gukorana indirimbo ebyiri ziri hanze ’Totally crazy’ n’indi bise ’The way you are’ bahuriyemo n’umuhanzikazi Nak wo muri Australia.

Abandi bahanzi Nyarwanda bafitanye indirimbo n’uyu muhanzi harimo Marina na Safi Madiba.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button