Andi makuruInkuru Nyamukuru

Icyiciro cya kabiri cy’abapolisi cyasoje amahugurwa yo gucunga umutekano wo mu mazi

Abapolisi 11 bakorera mu ishami rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu mazi (Police Marine Unit) basoje  amahugurwa yo ku cyiciro cyisumbuye ajyanye no gucunga umutekano wo mu mazi yaberaga mu kiyaga cya Kivu.

Abapolisi bahawe aya masomo bakoze imyitozo ngiro yo gushaka ibyaburiye mu mazi

Amahugurwa amaze ibyumweru bibiri, yasojwe ku wa Gatanu tariki ya 14 Ukwakira.

Ni amahugurwa  yateguwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda na Arma Dei Carabinieri yo mu Butaliyani yohereje abarimu bo mu kigo giherereye ahitwa i Genoa gitanga amahugurwa y’ubumenyi mu byo koga no gucubira (Scuba Diving Centre).

Abayitabiriye bahawe bungutse ubumenyi bwisumbuye bwo gukora ibikorwa by’ubutabazi munsi y’amazi, gushaka ikintu icyo ari cyo cyose cyaguye mu mazi harimo n’imibiri y’abantu, n’ibikoresho byakoreshejwe icyaha byaba byajugunywe mu mazi hagamijwe kurigisa ibimenyetso, mu rwego rwo kuzabafasha kunoza umurimo wabo wo kurinda umutekano w’abantu bakoresha amazi magari n’ibyabo.

Commissioner of Police (CP) Vianney Nshimiyimana, wari uhagarariye Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda, mu gusoza aya mahugurwa yibukije abayitabiriye inshingano zabo nk’abashinzwe umutekano mu mazi, avuga ko bagomba kurushaho kuzikora kinyamwuga mu rwego rwo kubumbatira umutekano n’ituze rusange by’abaturage.

Yagaragaje imyitwarire myiza no gukunda igihugu nk’iby’ingenzi mu kazi kabo ka buri munsi, abasaba guhora bakora nk’ikipe kandi bagakorana neza n’abaturage.

Commissioner of Police (CP) Vianney Nshimiyimana, wari uhagarariye Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda, mu gusoza aya mahugurwa

Umuyobozi w’ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi, Assistant Commissioner of Police (ACP) Elias Mwesigye, yavuze ko icyiciro cya kabiri cy’amasomo gisojwe cyibanze ku bikorwa bikorerwa mu mazi, birimo iby’ubutabazi no gushakisha ibyarohamye.

Abasoje amahugurwa bagaragaje ubuhanga butandukanye bayungukiyemo, mu muhango wo gusoza amahugurwa, harimo gushakisha icyuma cyakoreshejwe mu bugizi bwa nabi bw’ubwicanyi kikajugunywa mu kiyaga, gushakisha umuzigo w’ibiyobyabwenge wahishwe mu mazi n’abanyabyaha n’indi myitozo itandukanye.

Lt Col. Luca Falcone, umwe mu batanze amahugurwa baturutse mu Butaliyani, yashimiye abayitabiriye ku myitwarire myiza n’ubushake byabaranze, yongeraho ko bagomba gukomeza gukora kinyamwuga bakorera hamwe nk’ikipe.

Yongeyeho ko ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda na Carabiniere ari amahirwe ku mpande zombi azafasha mu kongerera ubushobozi abapolisi.

Aya mahugurwa yasojwe  yari icyiciro cya kabiri cy’abapolisi bayitabiriye, aho ay’icyiciro cya mbere yabaye muri Gicurasi uyu mwaka.

Abapolisi 11 ni bo basoje aya masomo

ISOOKO: RNP Website

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button