Inkuru NyamukuruMu cyaro

Iburengerazuba: Abayobozi buka inabi abaturage bihanangirijwe

Abayobozi b’Uturere tw’Intara y’iburengerazuba n’abo bafatanya kuyobora basabwe kongera imbaraga  mu mitangire ya serivisi baha abaturage, bagacika ku muco wo kubasiragiza no kubuka inabi.

Abayobozi basabwe gutega amatwi abaturage

Mu mwaka wa 2022 iyi ntara yaje ku mwanya wa mbere mu ishusho y’uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi mu nzego zibegereye.

Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere, RGB kuri uyu wa gatanu tariki ya 18 ugushyingo 2022 rwagaragaje uko iyi Ntara ihagaze mu mitangire ya serivisi zitangwa mu nzego zegereye abaturage.

Nubwo hari byinshi byakozwe RGB yagaragaje n’ahari ibitangenda neza nko mu turere twa Nyabihu na Nyamasheke.

Dr. Kibiriga Anicet Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi kaje ku mwanya wa mbere ku rwego rw’igihugu n’amanota 81.5% mu guha abaturage serivisi nzinza, yavuze ko kugera kuri uyu mwana bafashijwe na gahunda yashywizweho yo kwegera abaturage.

Ati “Kugera kuri uyu mwanya twabifashijwemo na gahunda twashyizeho ya Tujyanemo na muyobozi ca ingando mu bawe, ituma wegera umuturage akakwisanzuraho, haracyari urugendo tugomba kwita cyane ku kwakira umuturage tumuha serivisi adukeneyeho.”

Akarere ka Nyamasheke ni kamwe mu turere twagaragayemo ingeso yo guha abaturage serivisi mbi abaturage   71.2% bagaragaje ko babwirwa nabi, 70.0% bakwa ruswa naho 74% bakarenganywa 78.9% bemezako ababaha serivisi batababonera igihe.

Umuyobozi w’aka karere Mukamasabo Apolonie yavuze ko bagiye gukukirana ibi bibazo umuyobozi bizagaragaraho agahanwa.

Ati “Hari ingeso abaturage bagaragaje zo kutabaha serivisi uko bikwiye, nk’ubyobozi tugiye kubihagurukira tubice bicike burundu, dutoze abo tuyobora kubwira umuturage neza ,uwo byagaragayeho n’akanyafu kazazamo.”

Habitegeko Francois, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba yishimiye bimwe mu byagezweho, yongera kuburira abayobozi batubaha umuturage bakorera, anabibutsa  inshingano bafite ku baturage.

Ati”Umuturage ku isonga niwe utumye turi aho turi,  niwe Boss wacu, ,ni ubwa mbere numva umuntu ubwira nabi boss we, duhagarariye abaturage dukwiye kubasigasira.”

Dr. Yusta Kayitesi Umuyobozi Mukuru wa RGB yavuze ko mu rwego rwo kuzuza inshingano umuyobozi afite  ku muturage buri wese agomba kubazwa uruhare rwe.

Ati “Dukwiriye kubaka umuco wo kubazanya inshingano, tukubahiriza amategeko kugirango umuturage yubakirwe ubushobozi.”

Muri uyu mwaka wa 2022 ubushakashatsi bwa RGB bugamije kureba uko abaturage bishimira imiyoborere n’ imitangire ya serivisi mu nzego zibegereye Intara y’Iburengerazuba  iza ku mwanya wa mbere n’amanota 76.6%.

Umujyi wa Kigari ukaza ku mwanya wa kabiri n’amanota 76.5%, Intara y’Iburasirazuba iza ku mwanaya wa gatatu n’amanota 76.0%, Intara y’Amajyepfo ifite amanota 75.6% naho Intara y’Amajyaruguru niyo iza ku mwanya wa nyuma n’amanota 75.4%.

MUHIRE Donatien / UMUSEKE.RW

Related Articles

igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button