Umuryango ushinzwe kurengera inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 (IBUKA) wagiriye inama Past Kalisa Jean Marie Vianney uvuga ko yakorewe itoteza n’imvugo ikomeretsa na Past Budigiri kugana ubugenzacyaha (RIB) agatanga ikirego.
Ubushize Pedezida wa IBUKA Nkuranga Egide yabwiye UMUSEKE ko bagiye gukurikirana ikibazo cy’itoteza n’imvugo ikomeretsa bishinjwa Umuyobozi Nshingwabikorwa mu Itorero ADEPR, Past Budigiri Herman ko yabwiye mugenzi we Past Kalisa Jean Marie Vianney wayirokotse.
Uwo munsi Nkuranga Egide yavuze ko nta kopi bigeze babona Past Kalisa yabageneye.
Nkuranga avuga ko agiye gusaba Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA, Ahishakiye Naftali gukurikirana ibya Past Budigiri ushinjwa iki cyaha.
Mu kiganiro Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA Ahishakiye Naftali yagiranye n’UMUSEKE avuga ko Past Kalisa Jean Marie Vianney wabwiwe amagambo akomeretsa ko agomba gutanga ikirego mu Bugenzacyaha kugira ngo arenganurwe.
Ati:“Biriya biri mu byaha nshinjabyaha bihanwa n’amategeko, kuva aho abwiriwe ayo magambo, Past Kalisa ntabwo yigeze atanga ikirego mu Bugenzacyaha, niba afite ibimenyetso namugira inama yo kuregera RIB.”
Ahishakiye yavuze ko Past Kalisa ari umuntu mukuru udakeneye ko urwego rumusimbura.
Ati: “Inzego z’Ubutabera mu Rwanda zirakora kandi twizera ko zizamurenganura.”
Uyu muyobozi avuga ko ubutabera aribwo buzagaragaza ukuri ko Past Kalisa yarenganijwe cyangwa ari ibinyoma.
Yavuze ko agomba kwitabaza IBUKA cyangwa izindi nzego baramutse bamwimye serivisi yifuza.
Ati: “Kugeza ubu ntabwo yatubwira ngo tumwibukirize RIB, kubera ko atigeze abaregera atere intambwe atange ikirego.”
Past Kalisa Jean Marie Vianney warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ashinja Past Budigiri Herman ko yabwiye abakozi barenga 100 bari mu mahugurwa i Muhanga ko atigeze arokoka ndetse ko nta muntu wo mu Muryango we wazize Jenoside.
Amagambo bamwe mu bitabiriye ayo mahugurwa bemeza ko uyu mushumba yayavuze koko kandi byari saa saba z’amanywa, bongeraho ko bamwe mu bari aho bahungabanye bakayabwira na Past Kalisa.
Past Budigiri Herman ushinjwa itoteza n’imvugo ikomeretsa yahakaniye UMUSEKE ko atigeze avuga ayo magambo ko na we ayumvana abantu batandukanye.
Past Kalisa avuga ko yahisemo kwandikira Past Budigiri Herman agenera kopi inzego zitandukanye ashaka ko bikemuka mu nzira z’Ubumwe n’ubwiyunge.
Kalisa akavuga ko Past Budirigi ashinja itoteza n’imvugo ikomeretsa, atasubije iyi baruwa mu nyandiko cyangwa akoresheje ubundi buryo, akavuga ko ari agasuzuguro akomeje kugaragaza kiyongera ku gahinda yamuteje.
UMUSEKE wamenye amakuru ko uyu Past Kalisa Jean Marie Vianney yiciwe abo mu muryango we batari bake, ndetse ko Umubyeyi we (Maman) umubiri we utaraboneka kugeza ubu kugira ngo ushyingurwe mu cyubahiro.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.
Mu madini baronda ubwoko cyane kandi kuva kera.Ikindi kandi,amadini yagize uruhare rukomeye muli genocide zabaye mu Rwanda guhera 1959.Urugero,ADEPR yatanze umusanzu wo gushinga Radio RTLM yicishije abatutsi.Idini ry’Abadive,muli Repubulika ya mbere,ryari rifite indirimbo yacaga kuli Radio Rwanda,yavugaga ngo Imana yatumye president Kayibanda gushinga ishyaka Parmehutu ngo rikure abahutu mu buja bw’abatutsi.Mu ntambara ya 1990-1994,amadini yose yasengeraga abasirikare ba Leta ngo batsinde uwo bitaga umwanzi FPR.
Njye iyo numvishe izo mvugo z’abayobozi b’amadini zirimo ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri bituma nibaza aho amadini aganisha abayoboke nayo, bererekana ko bashyize imbere inda nini aho kwigisha ijambo ry’Imana; Leta icungire amadini hafi atazagarura amacakubiri mu banyarwanda.
Nyamuneka murebe neza past. Budigiri atabirenganiramwo!! Past. Kalisa numwe mubantu bagiye mubihe bitandukanye bacamo ADPR ibice kugeza ubwo ikitwaga ururembo gikuweho hakajyaho intara nuturere, ikibyemeza nuko yahise ahabwa kuyobora intara yamajyepfo nawe yahise ashyiraho abayobozi buturere kd abo bayobozi buturere yashyizeho turabazi nubundi nikakazuke kamufashije kugera kuntegoze nabo bari bafatanyije muri uwo mushinga, sinibuka neza igihe yamaze ayobora iyo ntara yamajyepfo muri ADPR ariko imuricyo gihe amarira yabacristu amarira cyane cyane yabana bomuri compasions ntekerezako ntamuntu wo mumajyepfo utayazi nubwoyaba atari umwadpr, So murebe neza rero ataba ariya turufu bashaka kongera kurishisha kd urabonako RGB yari yashyizeho ubuyobozi bwiza bwamaze nogushyiraho umurongo uhamye, bagaruyeho ururembo nkukobyahoze uwakenera kumbaza nibindi ntavuze aha azambaze 0784137176
Ariko nkawe wiyise Thamas ukanabeshya kumugaragaro kandi witwa Nyiramana Aloyisie ubwoko iyo wifara nawe ukongera ibinyoro mu bibembe ntasoni ugira?
ubwo ntasoni Iyo ushyigira uriya mupagani ng Ni BUDIGIRI ubwo wumva wuzuyekoko?
Gusanyine nuko na Kalisa nawe aribwa ntabyo azakurikirana nahubundi umupagani budigiri yakaba ye arimo kurya amasake (ivungure imageragere )
Gusa ntazabura ibindi akoradore ko ahubuka nkavoka ibishye muzaba mwumva Muszabaze aho yayoboye hose muri za BPR uko yari yarabazengereje nibo babizi.
yewe ntakigenda cy’iyi ngoma yose yayi NDAYIZEYE Isaii bose nibamwe gusa nango barashyigikiwe mama rero hazabanze havweho uriya mugore ibindi bizirangiza.
winsetsa uti nka avoka ibishye, uhakana c arahakana byavuzwe ahari? abobose bemeza ko byavuzwe c bapfa iki? tugetumenya impamvu lmana yaduhaye amatwi2 ark ikaduha ururimi rumwe?