Imvura nyinshi yaraye iguye hirya no hino mu gihugu ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu n’inkongi y’umuriro yafashe inzu mu Karere ka Huye byahitanye ubuzima bw’abantu bane, abandi bane barakomereka.
Ni imvura nyinshi yaraye iguye mu bice bitandukanye by’u Rwanda, aho yahitanye ubuzima bw’abantu 3 mu Mujyi wa Kigali.
Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutubazi, MINEMA ikaba yemeje ko iyi mvura nyinshi yahitanye ubuzima bw’abantu batatu bo mu Mujyi wa Kigali, mu Turere twa Gasabo, Kicukiro, Nyarugenge.
Mu Mujyi wa Kigali kandi yasenye ibikorwaremezo birimo inzu 5, isenya ikiraro ndetse inka ikubitwa n’inkuba irapfa mu Karere ka Gicumbi ndetse n’imiyoboro y’amashanyarazi irangirika.
Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutubazi yatangaje ko mu Karere ka Huye hari inzu yafashwe n’inkongi y’umuriro yaguyemo umuntu umwe, abandi babiri bagakomereka ndetse iyi nzu nayo ikangirika
MINEMA ikaba yongeye kwibutsa abantu kurushaho kwitwararika muri iki gihe cy’imvura, ndetse bakirinda kwishora mu mazi no kwambuka imigezi.
Ubutumwa batanze bagize bati “Abantu barakangurirwa kwitwararika, bagashishoza mbere yo kwambuka imigezi n’ibiraro no kwirinda kunyura mu mazi menshi cyangwa afite umuvuduko ukabije.”
Isaba abantu kwirinda kugama munsi y’ibiti, kwirinda kujya mu mvura kureka amazi, gucomeka ibyuma byose bikoresha amashanyarazi, kuzirika ibisenge by’amazu, gufata amazi y’imvura ava ku bisenge hakoreshe uburyo bwabugenewe no gusibura inzira z’amazi.
Umujyi wa Kigali nawo ukaba wongeye gusaba abaturage bawo kwimuka ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, kwirinda gutwara ibinyabiziga mu mvura nyinshi, kwirinda kujugunya imyanda mu miyoboro y’amazi no muri za ruhurura no gutangira amakuru ku gihe ku cyateza ingorane cyose muri ibi bihe by’imvura nyinshi.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere Meteo Rwanda, hashize iminsi kiburiye abantu ko hagati ya tariki 11 na 20 Ugushyingo ko hazagwa imvura nyinshi hirya no hino mu gihugu, uturere twa Musanze, Nyaruguru, Nyamagabe, Burera na Gicumbi nitwo tuzagwamo imvura nyinshi kurusha ahandi.
NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW