Andi makuruInkuru Nyamukuru

Ibitaro by’Umwami Faisal bifite Umuyobozi Mushya ukomoka muri Ethiopia

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatanu tariki ya 29 Nyakanga 2022, yashyize mu myanya abayobozi  batandukanye barimo Dr Zerihun Abebe, umugabo ukomoka muri Ethiopia wahawe kuyobora Ibitaro byitiriwe umwami Faisal.

Dr Zerihun Adebe azwiho kuzamura ibitaro biri ku rwego rusanzwe akabigira ikigo gikomeye

Dr Zerihun Abebe wahawe kuyobora Faisal, yari asanzwe akuriye ishami rishinzwe uburezi, amahugurwa n’Ubushakashatsi muri ibyo bitaro, umwanya yagiyeho  muri Kamena uyu mwaka.

Asimbuye kuri uyu mwanya undi Munya-Ethiopia, Prof. Miliard Derbew, wagizwe Umuyobozi w’ibi Bitaro mu mwaka wa 2020, akaba abikoramo nk’inzobere mu buvuzi bw’abana.

Dr Adebe azwiho kuzamura Ibitaro bisanzwe akabigeza ku rwego rukomeye.

Uyu mugabo  agiye kuyobora Faisal mu gihe  muri Mata uyu mwaka ibi Bitaro byahawe uburenganzira  bwo gukora nk’ibya Kaminuza, aho abanyeshuri bazajya babihugurirwamo mu gihe bari ku ishuri.

Mu itangazo  ryashyizeho umukono na Minisitiri w’Intebe Dr Eduard Ngirente, ku wa 21 Mata 2022, rivuga ko  bifite umwihariko wo gutanga serivisi z’ubuvuzi bugezweho bushobora gutuma  byoroherwa  no gutanga ubuvuzi, amahugurwa no gukora ubushakashatsi bwizewe.

Dr Zerihun Abebe yayoboye ibigo bitandukanye by’ubuvuzi muri Ethiopia

 

RSSB na yo yahawe Umuyobozi Mushya

Rugemanshuro yemejwe nk’umuyobozi wa RSSB, umwanya yagiyeho muri 2020.

Uyu muyobozi ahawe umwanya mu gihe muri iki kigo mu bihe bitandukanye cyagiye cyigaragaramo ibibazo  birimo no kuba abakoresha ubwisungane mu kwivuza ”Mituelle de Sante”  batabona imiti ihenze mu mavuriro, bagasabwa kwigurira hanze.

Mu bandi  inama y’Abaminisitiri  yemeje harimo Louise Kanyonga, wagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije muri RSSB, akaba yari asanzwe ari umuyobozi w’Ingamba mu Kigo cy’Igihugu cy’iterambere, RDB.

Richard  Niwenshuti  yagizwe Umunyamabanga Uhoraho  muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda, akaba yari ashinzwe  ishanzwe ishami rishinzwe gushyira mu bikorwa imishinga muri iyo Ministeri naho Abimana Fidele agirwa Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Iikorwaremezo. Yari asanzwe ari umunyamabanga uhoraho w’agateganyo.

Isabelle Umugwaneza  yagizwe Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa bya CommonWealth muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’uRwanda,.

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yahawe abayobozi batandukanye barimo Godfrey Kabera akuriye Ishami ry’Igenamigambi n’Ubushakashatsi  , Jean Bosco Ndayisenga agirwa ushinzwe kugenzura imishinga.

Ariane Zingiro yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe igenamigambi   muri iyi Minisiteri.

Mu bandi bemejwe n’Inama y’Abaminsitiri harimo  abasjinjacyaha 10 bo ku rwego rwisumbuye  n’abandi 12  bo ku rwego rw’ibanze.

Komisiyo y’Igihugu y’amatora  yahawe abakomiseri  babiri  ari bo  MBbazi Judith  na Nyiramadirida  Fortune.

Undi wahawe umwanya ni Ndabikunze Evalde  wagizwe umuyobozi  w’ishami ry’ubushakashatsi mu Rwego Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda.

Prof. Miliard Derbew yari amaze imyaka ibiri ayobora Ibitaro byitiriwe Umwami Faysal

TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW

Related Articles

Ibitekerezo 4

  1. Mu kinyarwansda ngo nta mugabo urira. Nyamara iyo mbonye ibiera iwacu muri iyi minsi, simenya iyo amalira atemba ava! Numva bibabaje kandi biteye isoni kwumva – nyuma y’imyaka hafi 60 dufite kaminuza – habura umunyarwanda wayobora ibitaro by’igihugu! Gusa na Kaminuza y’Urwanda yigeze gushakirwa umunyamahanga! Shame on us! Twagombye guhaguruka tugakora imyigaragambyo yo kwigaya!

  2. Iyo mubuze icyo munenga muravuga ngo dore urucebe rwayo. Wamusega we se winterahamwe yonse amashereka ya palmehutu Urwanda rwa palmehutu sirwo rwubu. Urwubu nu rwabanyarwanda bose bene kanyarwanda rukaba urwabantu bose bisi yose barukunda. Ntawuruhejemo niyo mpamvu rufite ubudasa. Niyo mpamvu aho rugeze rubarenze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button