Uncategorized

Ibirori byo gutanga ibihembo bya ‘Karisimbi Ent Awards’ byimuwe

Ubuyobozi bwa bwa Karisimbi Events bwatangaje ko ibirori byo gutanga ibihembo bya Karisimbi Entertainment Awards 2022 byimuriwe amatariki n’aho bizabera.

Urupapuro rumenyesha ibijyanye n’itangwa ry’ibi bihembo

Ibi birori byagombaga kuba ku wa 26 Ukuboza 2022 muri Onomo Hotel ariko byimuriwe ku wa 25 Ukuboza 2022 muri Cayenne Resort (Ku Murenge wa Kimironko).

Ibi bihembo byatangiye gutangwa mu 2018 byitwa Made In Rwanda Awards ubu byahindutse KIMFEST Awards hongerwamo ibindi byiciro mu rwego rwo gushimira abari mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda no mu Karere ruherereyemo.

Uyu mwaka ibihembo bizatangwa mu byiciro 50 bihuje abagera 316 barimo; abahanzi, abanyamakuru, ibyamamare ku mbuga nkoranyambaga, ibiganiro kuri radiyo na televiziyo n’ibindi bifite aho bihuriye n’imyidagaduro.

Mugisha Emmanuel, umuyobozi wa Karisimbi Events yabwiye UMUSEKE ko ibirori byo gutanga ibi bihembo bizayoborwa na MC Nario mu gihe abitabiriye bazasusurutswa na Deejay Alvin, Deelex the DJ ndetse n’umuhanzi Afrique uri mu bagezweho mu Rwanda.

Ati ” Ni ukwambara umweru gusa, abantu bazatambuka ku itapi itukura ariko hanafatwa amafoto meza ndetse na Silen Disco izanyeganyeza benshi.”

Kwinjira muri ibi birori ni 5000 ahasanzwe, 10.000 Frw muri VIP mu gihe ameza y’abantu batandatu ari 50.000 Frw.

Icyiciro cy’umuhanzi w’umwaka mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba gihuriyemo Diamond Platnumz, Zuchu, Harmonize bo muri Tanzania, Azawi, Sheebah, Eddy Kenzo, bo muri Uganda, Innoss’B wo muri RDC, Sat B wo mu Burundi , Bruce Melodie na The Ben nibo bahagarariye u Rwanda muri iki cyiciro.

Mu cyiciro cy’umuhanzikazi w’umwaka muri Afurika y’Iburasirazuba harimo Azawi, Sheebah Karungi, Spice Diana bo muri Uganda, Zuchu wo muri Tanzania naho u Rwanda ruhagarariwe na Knowless Butera.

Mu cyiciro cy’umuhanzi mwiza w’umugabo mu Rwanda ’Rwanda Male Artist of the year’ kirimo Christopher, Nel Ngabo, Chriss Eazy, Kenny Sol, Afrique ndetse na Platini.

Bwiza, Ariel Wayz, Vestine na Dorcas, Alyn Sano ndetse na Marina bahatanye mu cy’umuhanzikazi mwiza w’umwaka mu (Rwanda Female Artist of the year).

Mu cyiciro cy’indirimbo y’umwaka (Song of the year) harimo: ‘Agatunda’ ya Afrique, ‘Inana’ ya Chriss Eazy, ‘Micasa’ ya Christopher, ‘Jolie’ ya Kenny Sol, ‘Muzadukumbura’ ya Nel Ngabo na Fireman, ‘Kashe’ ya Element na ’Shumuleta’ ya Platini P.

Abaraperi Riderman, Bull Dogg, Green P, Fireman, Oda Paccy, Young Grace na P Fla bahatanye mu cyiciro cy’umuraperi w’umunyabigwi (Legend Hip Hop Artist of the year).

Mu cyiciro cy’abavuga rikumvikana kuri Instagram (Female Instagram Influencer of the year) harimo; Shaddyboo, Anita Pendo, Brianne, Kate Bashabe na Muyango.

Iganze Gakondo, Inzovu Ndende, Cyusa n’inkera ndetse n’ Inkesha bahatanye mu cyiciro cy’Itsinda ry’umuziki gakondo (Traditional Music Band of the year).

Mu cyiciro cy’itsinda ry’ababyinnyi gakondo (Traditional Dance Troup of the year) harimo Imeza, Indinzi, Intayoberana, Ibihame ndetse na Ingabo Nziza.

Abanyamakuru barimo MC Tino wa KT Radio, Kalex wa Isango Star, Jado Max wa Kiss Fm ndetse na Hamis Sango wa Radio/Tv10, bahatanye mu cyiciro cy’abanyamakuru bo kuri Radio (Entertainment Radio Male Presenter of the year).

Mu cyiciro cy’umunyamakuru wa Televiziyo (Entertainment TV Male Presenter of the year) harimo Mbata wa Izuba Tv, Cedric wa Isango Star, Gitego wa RTV , Moses wa Izuba Tv, Phil Peter na Mc Buryohe ba Isibo Tv.

Abahanzi bo mu kiragano gishya cy’umuziki wa Hip Hop hahatanye B-Threy, Ish Kevin, Papa Cyangwe, Kivumbi na Kenny K Shot.

Teta Diana, Liza Kamikazi, Aline Gahongayire, Miss Shanel, Knowless Butera na Miss Jojo bahatanye mu cyiciro cy’abahanzikazi b’icyitegererezo ’Most Inspiring Female Legend Artist’. 255674739353

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button