Polisi y’u Rwanda yatangaje ko impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yabereye mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, yahitanye abana babiri, ikomerekeramo abandi 32, inavuga icyateye iyi mpanuka yasize imodoka iguye mu mukingo.
Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 19 Nzeri 2024, mu Mudugudu wa Kamabuye, Akagari ka Ntendezi mu Murenge wa Ruharambuga.
Iyi modoka yo mu bwoko bwa Toyota Mini-Bus yari icyuye abanyeshuri ibakuye ku ishuri ryitiriwe Mutagatifu Matayo (Saint Mathews) Ntendezi, yarenze umuhanda igwa mu mukingo.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Ishami rishinzwe Umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi; yavuze ko iyi mpanuka yabaye saa cyenda na mirongo itatu n’itanu (15:35’) ubwo umushoferi wari uyitwaye yikangaga uwari utwaye igare wari umuri imbere.Ati “Ubwo yamanukaga yerecyeza isantere ya Ntendezi, yikanze igare bari mu cyerekezo kimwe, umushoferi mu gihe cyo kugira ngo ashake uko yahunga umunyegare ni bwo imodoka yarengaga umuhanda igwa munsi y’umukingo.”
SP Emmanuel Kayigi yakomeje agira ati “Abana babiri rero bitabye Imana, hakomereka n’abandi mirongo itatu na babiri (32).”
Abitabye Imana ndetse n’abakomeretse, bajyanywe ku Bitaro bya Bushenge, kugira ngo abakomeretse bitabweho n’abaganga.Ati “Ukurikije igihe byabereye n’aho bigeze, dufite icyizere ko hadashobora kugira undi uhasiga ubuzima ngo abe yabura ubuzima, abaganga barakomeza kubitaho, ku buryo twizeye ko mu gihe kiza, bamwe bashobora kugenda bataha, wenda hagasigaramo bacye.”
Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu Muhanda, yaboneyeho kugira inama ibigo by’amashuri, ko bigomba kujya bikorana n’ababyeyi babireremo, bagakurikirana abana babo uko batwarwa iyo bajya n’iyo bava ku ishuri.Ati “Bagakurikirana uko abana bajya mu modoka bate bajya ku mashuri gute, ku buryo nta n’umwe ukwiye guharira undi cyangwa ngo atererane mugenzi we. Ari ababyeyi bagomba kubigiramo uruhare, n’ibigo bikabigiramo uruhare.”
Yavuze kandi ko n’abashoferi bahabwa gutwara imodoka zitwara abanyeshuri, bagomba kuba ari abantu bafite imyitwarire mizima n’ikinyabupfura kandi bakubahiriza amategeko y’umuhanda.