Havutse itsinda rigamije kuvura ibikomere by’abarimo abapasiteri n’abandi bayobozi bafasha abandi, ryitezweho kuba urumuri rwo kubohoka mu murimo w’Imana n’igihugu muri rusange.
Ni gahunda ya Gikristu yatangijwe kuri uyu wa 26 Kanama 2022 n’umuryango wa Rabagirana Ministries igamije gufasha abantu gutura imitwaro iboshye imitima yabo.
Iri tsinda ryavutse ryitwa “Emmaus Member Care Services” rikora ibikorwa byo kumva no gufasha gukira ibikomere ku bantu bakora imirimo ituma bagirwaho ingaruka n’ibibazo n’imibabaro y’abandi.
Rigizwe n’abarimo abapasitori bagikora umurimo n’abari mu kiruhuko cy’izabukuru ndetse n’urubyiruko, basanzwe bafite ubumenyi bw’ibanze ku bujyanama, by’umwihariko bakaba barahawe amahugurwa abafasha muri uyu murimo.
Bigishijwe uburyo bwo gutega amatwi umuntu bakisanisha n’ibyamubayeho bakagira n’uburyo bahura bakaganirizwa kugira ngo batagirwaho ingaruka n’ibibazo by’abo bafashije gukira.
Hagaragajwe ko hari ubwo abakora umurimo w’Imana barimo abapasiteri bikorera imitwaro y’abakristu, nyamara bo ntibabone aho basuka intimba z’ibibaremereye.
Abarimo kandi abapolisi, abaganga, abakora mu magereza, abayobozi mu nzego bwite za Leta ngo bari mu binjiza imibabaro y’abandi mu buzima bwabo, bamwe bibaviramo imihangayiko, kwiyahura, akavuyo mu mibanire y’abo n’Imana n’ibindi bikomere bahura nabyo.
Gladys Mihigo , Umushumba mu Itorero Christian Unity Fellowship avuga ko mu mahugurwa ya “Debriefing” yabashije kumenya ko umutima we umeze nk’igikapu, uko agenda ahura n’ibintu byibika mu mutima we akaremererwa.
Avuga ko akenshi ibyiza kubivuga byoroha mu gihe ibibi byibika mu mutima bikaba ngombwa kurira ibibi bigasohoka.
Ati “Namenye ko igihe cyose mpuye n’ikibazo mba ngomba kureba uburyo nagisohora mu mutima wanjye, kugira ngo mbashe gutambuka ntakomeje kuremererwa n’icyo kibazo kandi mbashe no gutanga umusaruro ukwiye.”
Pasiteri Mutima Jonathan wo mu Itorero rya ADEPR yavuze ko abakora umurimo w’Imana bafite uburemere by’ibikomere benshi bagenda barapfuye, abandi benda gupfa.
Ati “Nigize kugira ikibazo nkomeretswa n’umushumba hanyuma nza gusanga undi mushumba mukuru nibwira ko hari icyo amarira, mvayo nakomeretse cyane, habe no kunsengera, nsigara mbabazwa n’uko naje kumubwira.”
Yakomeje agira ati “Abenshi bagaragara nk’abavura nibo bari mu muryango wo gukomeretsa kandi iyo agukomerekeje akanamenya neza ko yagukomerekeje amererwa neza, ntiwajya mu ijuru ukomeretse kuko bigutesha umurongo.”
Avuga ko abantu bakubiswe babaye imirambo, bakwiriye kwiga kugira ngo babashe gukiza abandi, yemeza ko iyi gahunda izomora ibikomere bya benshi.
Umuyobozi wa Rabagirana Ministiries, Pasiteri Dr Joseph Nyamutera yabwiye UMUSEKE ko yari amaze iminsi arushye kubera amarira y’abapasiteri n’abandi babayeho mu buzima bubishye.
Ati“Benshi barwaye indwara zituruka ku munaniro ukabije, abashumba benshi niko babayeho, ubona ari ubuzima bubishye ukuntu kandi bikagira ingaruka ku miryango yabo. Numva ari umugisha, numva ari umunezero habonetse urubuga rwo kuruhuka, ni igisubizo ku itorero ry’Imana.”
Pasiteri Rutunda Emmanuel waje uhagarariye RIC mu Karere ka kicukiro akaba n’Umuyobozi wa Campus pour Christ International mu Rwanda yabwiye UMUSEKE ko iyi gahunda ari igisubizo kuba pasiteri n’igihugu muri rusange.
Ati “Abapasiteri bayabonye bakira bagakiza n’umuryango bayobora, abayobozi bose birabareba, bigafasha umuntu ibimugora bikamuvamo, nkabona ko iyi ghunda ari ikintu abantu bashyiramo imbaraga, yafasha gukiza igihugu.”
Abagize Itsinda rya Emmaus Member Care Services bahuguwe n’abaturutse muri Kenya na Ethiopia basabiwe umugisha boherezwa kubaka imitima y’abarushye.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
N’uko n’uko ni bifotoze bandike mu binyamakuru ubundi bitahire baraba bakoze,ka mbahe akagero gato gusa,abo barira nibo bakomeretsa abandi cyane(budget y’icyo giterane amafr n’adashira baragomba gushak’igituma ashira kgo babitangire Report)ugirango mu babayeho nabi mur’abo ba Pastor har’uwo bari bwibuke ngo bamuhemo 2kg z’umuceri,nd’umwe mur’abo baPastor batarwaniye intebe ibyo mvuga ndabizi.gusa Yesu azaza atandukanye ukuri n’uburyarya.gusa bamenye ko Covid19 yabambitse ubusa ukuri bavuga guhinduka ubushwambagara
Ese koko Amadini akora umurimo w’Imana?Niba se aribyo,kuki isi irushaho kuba mbi?Hakaba intambara,ruswa,ubusambanyi,etc…?Mu by’ukuli,abanyamadini baba bishakira imibereho nk’abandi bose.Mu gihe Yesu yasabye abakristu nyakuli kumwigana,bakajya mu nzira,bakabwiriza abantu kandi ku buntu,badasaba amafaranga cyangwa umushahara.Soma Matayo 10:8.Bakabifatanya n’akazi gasanzwe kugirango babeho.Icyacumi cyali kigenewe ubwoko bw’Abafarisayi gusa,kubera ko itabahaye amasambu.Soma Kubara 18:24.Ikindi kandi,usanga abanyamadini bivanga mu by’isi kandi Yesu yarabibujije abakristu nyakuli.Urugero,bivanga cyane muli politike n’intambara zibera mu isi.Urugero,mu ntambara ya 1990-1994,abanyamadini basengeraga cyane ingabo za Leta,ngo zijye kurwanya uwo bitaga umwanzi.Ubu basengera wa wundi bitaga umwanzi !!!