Mu Mujyi wa Kigali hagiye kongera kubera iserukiramuco mpuzamahanga ‘Ubumuntu Art Festival’ rizahuriza hamwe ibihugu 16 byo mu nguni zitandukanye z’Isi bizahurira ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi aho rizamara iminsi ine kuva kuwa 14 Nyakanga-17 Nyakanga 2022.
Iri serukiramuco ryiswe ‘Ubumuntu Arts Festival’, ryateguwe n’Itorero Mashirika hamwe na Ubumuntu Organization kubufatanye n’urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gisozi , rigamije kugarura ubumuntu mu bantu.
Umuyobozi wa Mashirika, Hope Azeda yatangarije UMUSEKE ko bateguye iriserukiramuco mpuzamahanga kugira ngo bagarure ubumuntu mu bantu.
Ati “ Ni iserukiramuco rizirikana Inkingi z’ubumuntu , Ese kuba umuntu bisaba iki? Umuntu agira urukundo , umuntu areba undi akamufasha , umuntu azana amahoro, dukoresha ubuhanzi kugira ngo tugarure ubumuntu mu bantu.”
Hope Azeda yakomeje avuga ko ikintu cy’umuco gifasha abantu , aho ufasha kwiyakira abafite ibibazo bakaruhuka mu mutwe.
Ati “ Umuco n’ikintu gifite imbaraga cyane ku muntu. umukino wagusetsa ariko ntabwo wajya kuri farumasi ngo ugiye kugura ikinini cyo guseka , twebwe uyu muco turimo turasangiza abantu hano ni mu bihangano bitandukanye kugira ngo uzane umucyo , abantu baseke maze biyakire, kandi byumvikanisha ko ibibazo umuntu afite ntabwo ari we wenyine n’abantu bose , rero abantu bagomba kugira ubumuntu maze ubumuntu bukaganza.”
Imikino iteganywa kuba muri iri serukiramuco , n’imikino myiza itandukanye igamije gukangura abantu gushyiramo agatege ariko bitwararika badahubuka, ariko bereba imbere cyane, izaba yiganjemo kubyina.
Insanganya matsiko y’iriserukiramuco rivuga riti “ Tera intambwe uterimbere”.
Hope Azeda avuga ko iyi nsanganyamatsiko isobanura ko umuntu yatera intambwe ijya imbere adahambiriwe n’ibyabaye , n’ibyamubabaje akaba umucyo w’ejo hazaza.
Ati ” Muri iri serukiramuco , nicyo turi kubwira abantu , nubwo twugarijwe n’ibintu byose bitubangamiye , bitubabaza , ibibazo bitandukanye , ariko twebwe turimo turavuga duti hari ingufu ziri muri twebwe, twibanzirizemo, niba nta rukundo ufite wibanzirize , ushake urwo rukundo muri wowe, niba ari amahoro udafite banza ushake amahoro muri wowe, kuko ntabwo watanga amahoro nawe utayafite.”
Didier Rutagungira umuyobozi wari uhagarariye urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi avuga ko kuba barafatanyije na Ubumuntu Art Festival kuri iki gikorwa ari ukugira ngo rufashe abantu kwiga , nyuma yo kwiga bashobore no kwibuka.
Ati “ Twebwe nk’urwibutso duhari kugira ngo abantu ni bashobora kuza hano bashobore kwiga ku mateka ariko na none bibuke ibyabereye hano mu Rwanda , ni jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. N’umwanya mwiza kuri twebwe kugira ngo urubyiruko ni rugera hano rushobore kwiga amateka .”
Didier Rutagungira yakomeje avuga ko buri mwaka uko ibi bikorwa bibaye , hari ibikorwa bitanga ubutumwa bwigisha ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Ibihugu bizitabira iri serukiramuco bigera kuri 16 byamaze kugera mu Rwanda birimo Uganda , Switzerland, Bosnia, USA, Egypt, Zimbabwe, Belgium, Sri-Lanka, Moroco, Germany, Nertherlands ndetse n’ibindi.
Mu mwaka wa 2015 nibwo ‘Ubumuntu Arts Festival’ yabaye ku nshuro ya mbere mu Rwanda, icyo gihe yitabiriwe n’ibihugu bigera kuri 12 ndetse by’umwihariko mu minsi ibiri yamaze yitabiriwe n’abantu barenga ibihumbi bitanu.
DADDY SADIKI RUBANGURA / UMUSEKE.RW