Umutoza mukuru w’ikipe ya Rayon Sports, Haringingo Francis Christian uzwi nka Mbaya, ahamya ko iyi kipe ikiri mu ntego zayo ndetse ko gutsindwa na APR FC bidakwiye kuba byacitse.
Ibi yabivuze nyuma yo gutsindwa na APR FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona. Ibi byatumye haza igitutu kuri Haringingo utoza iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda.
Aganira n’itangazamakuru nyuma y’umukino, uyu mutoza yibukije abakunzi ba Rayon Sports ko gutsindwa na mukeba nta byacitse ihari kuko ikipe ikiri umukandida w’igikombe cya shampiyona.
Ati “Imikino yose ni amanota atatu. Intego ni igikombe. Turacyari abakandida natwe. Ni imikino y’agapingane kandi natwe tuba twifuza kuzitsinda. Ariko intego ya mbere ni ugutwara igikombe, iya kabiri ni ukuzitsinda. Nibaza ko iya mbere tukiyiriho, iya kabiri kandi haracyari imikino yo kwishyura.”
N’ubwo uyu mutoza avuga ibi ariko, hari ibyavuzwe ko yaba yibukijwe ko atari kwitwara neza kandi mu gihe byakomeza gutya byatuma ikipe itakaza amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona.
Andi makuru avugwa muri Rayon Sports
Andi makuru aturuka mu baba hafi cyane ya Rayon Sports, avuga ko Haringingo yasabwe gutsinda umukino wa Gasogi United wo ku munsi wa 15 wa shampiyona, atawutsinda bikaba byamuviramo gutakaza akazi.
Ikindi cyazanye akantu gasa n’umwuka mubi nyuma yo gutsindwa na APR FC ni ukuba ngo Haringingo Francis yasabwe kudakinisha Nishimwe Blaise ndetse babyumvikanyeho, ariko bikarangira amukinishije bitunguranye, ndetse ikipe igatsindwa igitego ku ikosa ryamuturutseho.
Kuri ibyo ariko umutoza avuga ko nta byacitse ihari, ndetse ko kwegukana igikombe bigishoboka ahubwo bisaba gusenyera umugozi umwe, kandi abafana bakibuka ko ubu ari bwo ikipe ibakeneye kurusha ikindi gihe.
Amakuru aturuka imbere muri Rayon Sports, avuga ko izongeramo abakinnyi batatu barimo Umwarabu, ngo ashobora kuba Yusseif Rharb cyangwa undi. Abakinnyi iyi kipe ikeneye bigenjemo abakina mu busatirizi.
Gusa uko izinjiza abakinnyi uko bazaba bangana kose, izarekura abatarayihaye umusaruro yabifuzagaho.
Rayon Sports ubwo yatsindwaga na mukeba, APR FC, byatumye ihita itakaza umwanya wa mbere kuko AS Kigali ari yo yahise iwufata n’amanota 30 mu gihe Rayon ya kabiri ifite amanota 28.
UMUSEKE.RW
Bafana ba Rayon nkuko umutoza abivuga ubu nibwo mukenewe, nta byacitse ikipe ntiri mu mwanya mubi, mwiyitererana kuko igifite amahirwe menshi yo kuba yatwara igikombe. Gusa muri phase retour niyongeremo izindi mbaraga kuko abakinnyi dufite bashobora kutagera ku ntego yo gutwara igikombe.
Mwabujije Umutoza kudakinisha Blaise ,none se Umutoza mwamuzaniye ilki? Mwayitoreje bikagira inzira
Ariko njye mbona hari igihe tunanaiza abatoza tugatuma badakora neza akazi kabo. Umutoza mpamya ko ariwe uba ubona neza icyo buri mukinnyi ashoboye kurusha undi wese kuko aba afite imisesengurire y’umukino iri hejuru. Iyo umuntu yikoze akabwira umutoza ngo ntukinishe uyu mukinnyi n’ubwo yaba umwe mu bayobozi b’ikipe aba ashingiye ku ki kitari amatiku no kwivanga mu kazi k’umutoza. Abatoza bacu baritonda ahandio yahita anasezera. Ntabwo rwose aribyo. Haringingo mumuhe amahoro. Niba kandi mushaka no kumusezerera kubw’ibyo hari ingingo zimurengera muzamuhe ibyo mumugomba agende mushake agatebo muyoresha ivu!