Inkuru NyamukuruUbutabera

Nyamasheke: Umusore wishe ababyeyi be na we YARASHWE

UPDATE: Ababibonye bemeza ko Eliezer yarashwe amasasu abiri agerageza gutoroka abashinzwe kumurinda, yarasiwe hafi y’aho yakoreye icyaha mu Murenge wa Kanjongo. Yari agiye kwerekana inkota yakoresheje yica ababyeyi be, ageze muri Santire ya Kamina mu Kagari ka Kigarama, akurwa mu modoka “ashaka kwiruka” nibwo yarashwe amasasu abiri.”

Yarashwe hari imbaga y’abantu benshi bari baje kumureba kubera amatsiko.

 

INKURU YABANJE

Kuri uyu wa Kabiri hakomeje kuvugwa amakuru yemeza ko umusore witwa Eliezer, uheruka gutabwa muri yombi nyuma kwica ababyeyi be bombi yarasiwe aho yari afungiye.

Umugabo ukekwaho kwica Se na Nyina yitwa Eliezer

Umwe mu bavuganye n’abaturage bazi neza iby’iraswa rya Eliezer yabwiye UMUSEKE ko mu babimubwiye harimo umuyobozi wo mu gace ubwicanyi bwabereye.

Eliezer, yafashwe ku Cyumweru nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanjongo yabitangarije UMUSEKE, akaba akekwaho kwica Nyina witwaga Mukaburanga Rachel w’imyaka 62 y’amavuko, ndetse na Se witwaga Ndindayino Samuel w’imyaka 74.

Mushiki we witwa Nyarahaguma Dative yabwiye Bwiza.com ko musaza we yicishije ababyeyi be inkota, yagiye abashinga mu ijosi.

Ubwicanyi bwabaye ku wa Gatandatu, mu Mudugudu wa Gakomeye, Akagari ka Kigarama, Umurenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke.

Nyuma y’inkuru ivuga iraswa ry’uriya mugabo, wari ufite abana babiri, UMUSEKE wagerageje kuvugana n’abayobozi bo mu gace ubwicanyi bwabereyemo.

Umwe yadutangarije ko “na we yabyumvise ariko akaba ntacyo yabivugaho kuko uwo muntu yari mu maboko ya RIB na Police”.

Inshuro nyinshi twahamagaye Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke ntiyitabye telefoni.

UMUSEKE wavuganye n’Umuvugizi wa Polisi ku rwego rw’Igihugu, atwohereza ku bayobora Polisi mu Ntara y’iburengerazuba.

Tubabajije niba uriya mugabo yarashwe, uwo twavuganye ntiyabihakanye, ahubwo na we yadusabye kuvugisha Umuvugizi wa Polisi ku rwego rw’Intara “ngo abe ari we usubiza kuko biri mu nshingano ze.”

Inshuro nyinshi twahamagaye telefoni ye ntabwo yigeze ayifata.

 

UMUSEKE.RW

Related Articles

Ibitekerezo 5

  1. Ndabizi hari abavuga ngo abantu nk’aba baba bakwiye kwicwa; ariko se ubwo ni ubutabera bwemewe cyangwa bwo gushyigikira? Igihano cy’urupfu cyavanweho mu mategeko, ndetse ntibyumvikana ukuntu dufite abashinzwe umutekano batazi kwiruka, ahubwo bazi kurasa kandi mu cyico! Umuntu aba ari umwere kugeza ahamijwe icyaha n’inkiko, kandi aba anakwiye gufungwa ngo yumve ububi bw’ibyo yakoze. Naho kwica umugome n’ubundi utacyumva agaciro k’ubuzima hari ubwo biba nko kumufasha! Kimwe n’uko hari uwaraswa arengana.

  2. Nibyo, yagombaga gupfa, akava muri SOSIYETE NYARWANDA. Uwicishije Inkota nawe azayicishwa.
    Yari IGIHARAMAGARA. Kandi apfuye kabiri kuko Ntazigera abona ubugingo bw’ITEKA.

    1. Ntitugashyigikire ibibi twitwaje amategeko n’ubutabera kuko n’Imana Yera Irahana .Uyu kutarasirwa muruhame ni icyaha kuri Leta.N’ubundi uyu aba yararangiye kuko ntiwakwica abakwibarutse ngo Ube ukiri muzima.Icyo abashinzwe umutekano bakoze ni ugushyingura uwari umaze igihe Ari intumbi igenda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button