Imikino

Handball: Abaturage b’i Rubavu bashonje bahishiwe

Abaturage bo mu Akarere ka Rubavu, bagiye kuryoherwa n’irushanwa ry’umukino wa Handball yo ku mucanga, rizahabera ku wa Gatandatu no ku Cyumweru.

Handball yo ku mucanga yagarutse i Rubavu

Ni irushanwa biteganyijwe ko rizakinwa tariki 7-8 Mutarama 2023 nk’uko byatangajwe n’Ishyirahamwe Nyarwanda rya Handball

Kugeza ubu amakipe amaze kwemeza ko azitabira, mu bagabo harimo amakipe arindwi mu gihe mu bagore kugeza ubu naho ari amakipe arindwi.

Uretse iri rushanwa kandi, kuri uyu wa Gatanu hateganyijwe amahugurwa y’abatoza b’uyu mukino muri aka Karere ka Rubavu.

Amakipe yitabiriye irushanwa:

Abagore: UR-Huye, UR-Rukara, Kigiziguro SS na ES Mukingi.

Abagabo: Police HC, Tengo, Vision Jn, UR-Huye, UR-Rukara, ES Kigoma na Adegi.
UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button