Umukobwa uheruka kwemeza ko ari mu rukundo na Rwatubyaye Abdoul ukinira Rayon Sports, Hamida yitabye Imana azize uburwayi.
Ni inkuru mbi yamenyekanye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 6 Ugushyingo 2022, nyuma y’uko byemejwe n’umuvandimwe wa Hamida wari umurwaje mu gihugu cya Indonesia.
Abinyujije mu butumwa bwa Whatsapp ya Hamida, uyu muvandimwe we yemeje ko byarangiye Hamida atakiri mu mubiri.
Ati “Mwaramutse, ndagira ngo mbamenyeshe ko umuvandimwe wanjye yitabye Imana. Mukomeze mu munsengere.”
Mu minsi ishize Nyakwigendera yari aherutse kuvuga ko arembye bikomeye cyane, ndetse ko yari yitangarije ko atabasha no gutambuka.
Mu magambo yakoresheje icyo gihe yagaragaje ko atorohewe.
Yagize ati “Abantu bakomeza kumbaza iby’urukundo rwanjye, ubuzima bwanjye bwari mu kirere cyangwa icyo twita amarembo y’ijuru, natakaje amaraso, amaguru yanjye ntabasha kugenda ubu ndi mu kagare njya kwa muganga nanavayo, ndimo ndwana na Leukemia (ubwoko bwa kanseri y’amaraso) na Infenction y’ibihaha.”
Rwatubyaye Abdul na Hamida batangiye kuvugwa mu rukundo muri 2019 nibwo yatangiye kuvugwa mu rukundo.
Mu 2020, aba bombi bashimangiye ko bakundana urutavangiye, ndetse bitanaga umugore n’umugabo.
Gusa mu minsi ishize, Abdoul Rwatubyaye yatangaje ko atakiri mu rukundo n’uyu mugore.
UMUSEKE.RW
Uyu mukobwa atubabaje turi benshi kuva twamenya inkuru ye na Rwatubyaye.Ababyeyi be nibihangane.CANCER ni indwara mbi cyane ibabaza.Yica abantu bagera kuli 10 millions buri mwaka. Kandi ni bacye bamenya ko bayirwaye hakiri kare.Uyivuje hakiri kare,ushobora gukira.Tujye twibuka ko mu isi nshya dutegereje ivugwa muli Petero wa kabiri,igice cya 3,umurongo wa 13,nta ndwara zizabamo cyangwa urupfu nkuko Ibyahishuwe 21 umurongo wa 4 havuga .Isi izaba paradizo,ituwe gusa n’abantu bumvira imana kubera ko abakora ibyo itubuza izabarimbura bose ku munsi wa nyuma nkuko Zabuli 145,umurongo wa 20 havuga.Nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6,umurongo wa 40,abapfuye baririndaga gukora ibyo Imana itubuza,izabazura ku munsi w’imperuka.
Sha ndababaye cyane kbs uyu mukobwa yari classmate wanjye but her soul rest in peace
Imana izaguhe ibihembo wakoreye kd izaguhe imbabazi kubyowakoze bibi mubuzima ijyendere gusa iyuza kwizigama akana wenda twari kuzahora tukwibukira kuricyo kibondo ngaho ujyire iruhuko ridashira mwanawamama by
Naruhukire mu mahoro!gusa imana ibonye ko ari ngwoba iramuruhura ahasigaye imana niyo izi aho igomba gushyira ubugingo bwe.