Andi makuruInkuru Nyamukuru

Hamenyekanye amatariki mashya y’inama y’Umushyikirano

Inama y’Abaminisiti yateranye kuri uyu wa mbere tariki ya 30 Mutarama 2023, iyobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yafashe imyanzuro itandukanye irimo no gusubukura inama y’Igihugu y’Umushyikirano.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame

Mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, rivuga ko “Inama y’Abaminisiti yemeje ko Inama y’Igihugu y”Umushyikirano ya 18 izaterana guhera ku  itariki ya   27 kugeza ku ya  28 Gashyantare 2023.”

Ubusanzwe yabaga buri mwaka ariko yari igiye kumara imyaka itatu itaba ahanini kubera ubwiyongere bw’abandura icyorezo cya Covid-19.

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda mu kiganiro na RBA, aherutse gutangaza ko kuba yari imaze igihe itaba hatirengagijwe ko ari ingenzi ko ahubwo yakomwe mu nkokora n’ibihe igihugu cyarimo.

Yagize ati “Niba tuvuye mu bihe bya Coronavirus mu kwezi kwa Gatanu, inama y’Umushyikirano yari ikwiye kuzaba bitarenze mu kwa Gatanu k’uyu mwaka turimo (2023) nibura hashize umwaka, kuvuga ngo ntegure inama mu kwezi kwa Cumi na Kabiri tukiri muri Corona nta mujyo bifite.”

Yakomeje agira ati “Yego ni itegeko ariko ni impamvu zari zarayibujije zirumvikana, uyu munsi ushobora kuvuga ngo ejo ko nabonye abantu mu bitaramo BK Arena, Musanze na Rubavu mu mihanda ni byiza, ndabona abantu mu mupira ni byiza ariko ndakubwira ko hari ahantu tukijya hafunganye tukabanza kwipimisha.”

Mukuralinda yavuze ko igihugu cyari mu bihe bigoye by’icyorezo cya Coravirus bityo ko iterengagijwe.

Yagize ati“Nibyo koko inama iteganywa n’itegeko nshinga, ntabwo ryibagiranye kuko navuganye n’inzego zibishinjwe (Ibiro bya Minisitiri w’Intebe) bambwira ko batabyibagiwe. Abanyarwanda babimenye ntabwo ubuyobozi bwanyuranya n’itegeko nshinga nkana, aho icyorezo tukivuriyemo batangiye kuyitegura, niyo mpamvu bavuga ngo bigenze neza mu kwezi kwa mbere cyangwa ukwa kabiri byashoboka.”

Inama y’Umushyikirano iheruka kuba mu 2019 ku nshuro ya 17 kubera icyorezo cya Covid-19 cyari cyarakajije umurego bigatuma mu 2020 itaba, mu 2021 byari byemejwe ko iba kuwa 22 Ukuboza 2022 ariko iza gusubikwa igitaraganya kubera ubwandu bushya bwa Coronavirus bwari bwiyongereye mu gihugu.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button