ImikinoInkuru Nyamukuru
Izikunzwe

Hakim Sahabo ukunzwe n' abanyarwanda yaba agiye gusezererwa kubera ubushobozi

Hakim Sahabo ukunzwe n' abanyarwanda yaba agiye gusezererwa kubera ubushobozi

 

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, Hakim Sahabo agiye gusezererwa muri Standard de Liége kubera ubushobozi bwe.

 

Hakim Sahabo yageze muri iyi kipe umwaka ushize akina Shampiyona umwaka umwe gusa ariko aza kugira ikibazo cy’imvune kugeza ubu uyu mukinnyi biravugwa ko agiye kurekurwa akishakira Indi kipe kubera ko Umutoza wa Standard de Liége abona ntakintu gikomeye azamufasha.

Amakuru ahari aravuga ko Ivan Leko utoza ikipe ya Standard de Liége atari Hakim Sahabo ari burekure ahubwo ngo barajyana ari abakinnyi bagera kuri 3. Hakimu Sahabo afite ikipe irimo kumushaka yo mu gihugu cy’ubufansa aho yavuye n’ubundi aza mu ikipe ya Standard de Liége ikina Shampiyona y’icyiciro cya Kabiri.

 

Hakim Sahabo yaje muri Standard de Liége avuye mu ikipe y’abato ya Lille yo mu gihugu cy’ubufansa. Uyu mukinnyi wavukiye Brussel mu bubiligi, yanakinnye muri Anderlect, Genk zose z’abato.

 

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button