Hari gukusanywa miliyoni zisaga 50Frw zo gushyingura mu cyubahiro umusore w’umunyarwanda witwa Ngabo Isaac wabaga muri Leta Zunze ubumwe za Amerika witabye Imana ku wa 29 Ukuboza i Knoxville.
Ngabo Isaac w’imyaka 24 yitabye Imana ku wa 29 Ukuboza 2022 aguye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ni umusore muto wari utangiye gukuza impano ye mu mukino wa Basketball nk’uko bitangazwa na Bagabo Adolphe wamenyekanye nka Kamichi.
Nyuma y’iminsi mike yitabye Imana, Kamichi yatangije uburyo bwo gukusanya inkunga yo kugoboka umuryango wa Ngabo mu bikorwa byo gushyingura nyakwigendera.
Kamichi yavuze ko nibura hakenewe ibihumbi 50$ (arenga miliyoni 50Frw) kugira ngo uyu musore aherekezwe mu cyubahiro.
Ni inkunga iri gukusanywa hifashishijwe uburyo bwa ‘Gofundme’ aho buri wese atanga uko yifite kugira ngo iki gikorwa kizagende neza.
Muri Amerika uyu musore yabanaga na Nyina umubyara witwa Caritas Baziga[DADA] n’abavandimwe be babiri.
Biteganyijwe ko Ngabo Isaac azashyingurwa mu cyubahiro ku wa 14 Mutarama 2023 mu Mujyi wa Knoxville ho muri Leta ya Tennessee.
Kanda hano munsi ubashe gutanga inkunga yo gushyingura Ngabo Isaac
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
Twihanganishije umuryango we.Ariko abaye yitabye imana mu ijuru,bene wabo aho kurira,bakoresha umunsi mukuru.Muzarebe iyo umuntu wacu agiye i Burayi cyangwa muli Amerika.Turishima cyane.Reba noneho aramutse agiye mu ijuru,yitabye Imana !!!Twakoresha umunsi mukuru ukomeye!! Ikinyoma cya Roho idapfa kandi itekereza,cyahimbwe n’umugereki witwaga Platon utaremeraga imana abakristu dusenga.Muli bible,Umubwiriza igice cya 9 umurongo wa 5,havuga ko upfuye atongera kumva.Muli Yohana 6,umurongo wa 40,Yesu yavuze ko upfuye yaririndaga gukora ibyo imana itubuza,izamuzura ku munsi wa nyuma,ikamuha ubuzima bw’iteka.Uko niko kuli.Ibindi ni ibinyoma bibabaza Imana yaturemye.
Wowe wiyita Bukeye, jya ubwo buyowe bwawe kure. Ibyo byigisho byuzuye ubumara !
Igisigaye ni ukumenya niba imiryango yose yabuze ababo muyikorera bene nk’ibi.
Ntawe nifurije gupfa nogupfusha ark abakiriho tuzahura nabyo
Muvandimwe citoyen,niba ubishoboye tera inkunga uwo muryango, kandi niba utabishoboye icecekere, hanyuma nawe nugira uwo ushaka gutera inkunga uzegere abo muziranye bagufashe,gufashanya numuco mwiza, amahoro y Imana abane namwe.
arko abantu turatangaje cyane kabone naho ntaho waba uhuriye numuntu hari imvugo tutaba dukwiye ngukoresha muruhame ntamuntu ukwubwiyego ufashe kungufu ngufasha ni umutima wae ubwo rero bene data ntitugafate ibintu nkongutoneka abandi
Kuba yaritabye Imana birababaje kdi twihanganishije umuryango we,rero nubwo ntafashe umwanya ngo nsome iyi nkuru ariko sinakwihanganira kuvuga ko harimo no gukabya,Ese muzi miliyoni50 uburyo zishoborabkugaburiea bamwe mubanyarwanda badafite amafunguro? Reba uguze umuceri n’amavuta ugaha abanyarwanda batujwe mu Busanza bimuwe muri Bannyahe ?. Yeweeee ntacyo mvuze kirenze
Tureke kuvuga byinshi kuntumbi yumusore utiyahuye uyumunsi niwe ejo ninjye tureke gutoneka imitima yabenshi cyane Nyina na bavandimwe be mbere yokuvuga ngo 50m$ nimenshi uragira ngo nikwakundi dushyingura za Nyagatovu , Busanza nahandi? yooo, muribiriya bihugu twita ijuru rito gushyingura bihenda kurenza ubukwe. tanga uko wifite niba ntanicyo ufite icecekere naho uriya uvuga abimuwe bannyahe namarangamutima ubu se nibyo baciriritse yabonye? ndashima Kamichi nabandi bagiraneza bakomeje kuba hafi yumuryango wa Nyakwigendera naho bariya bavuga mumvugo zimenyerewe.kwitaba IMANA bitandukaniyehe nuko Yesu yasubije Marita? muzana ubugororangingo butampayagaciro !!!!! ubwose wibuka ko Yobu bakimara kumubikira yavuze ngo IMANA niyo yabampaye kdi niyo ibishubije? ikosa yakoze nirihe? mbaye nkawe navuga iyaba ariwowe bibayeho ark sindi wowe . uzafungure chaine uzajye unyuzaho ibibwirizwa ureke gukinira kuri maiti yumusore
Mwabantu mwe uwagiye imana imwakire mubayo kdi nabamuvugiraho barekeraho umuryango wagize ibyago Imana ibakokereze umutima