AmahangaInkuru Nyamukuru

Goma: FDLR iri kwinjiza insoresore mu barwanyi bo gutera u Rwanda

Umutwe wa FDLR urwanira mu mashyamba ya Congo uri kwinjiza abarwanyi bashya mu Mujyi wa Goma mu murwa mukuru w’Intara ya Kivu ya Ruguru, mu rwego rwo gukaza umurego bigamije gutera u Rwanda.

Abarwanyi ba FDLR mu mashyamba yo muri Congo

Ni ibikorwa biri gukorwa ku manywa y’ihangu n’aba “Cadres” b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR bafatanyije n’igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Abari kwinjizwa muri FDLR biganjemo urubyiruko rw’impunzi zituye mu Mujyi wa Goma ndetse no mu duce two muri Teritwari ya Masisi.

Bari kwizezwa ko igihe kigeze ngo batahe mu gihugu cyabo kandi bafite ubufasha bw’igisirikare cya RD Congo.

Uwahaye amakuru UMUSEKE avuga ko ibyiciro bitatu bimaze kujyanwa mu myitozo, igiherutse cyahagurutse i Goma ku wa 27 Ukuboza 2022.

Yagize ati “FDLR ifite aba cadres bayo bakorana n’impunzi, birirwa bandika insoresore z’impunzi z’abanyarwanda, ubu hamaze kujyanwa ibyiciro bitatu.”

Akomeza avuga ko “Abahutu bo muri Goma na Masisi bari gutanga inkunga ndetse no kohereza abana babo mu barwanyi.”

Imikoranire ya hafi ya FDLR n’ingabo za Leta ya Congo yagurutsweho n’abarwanyi b’umutwe wa FDLR bafashwe n’umutwe wa M23 bashimangiye ko barimo gukorana na FARDC.

Ni ibirego u Rwanda rwakomeje kugaragaza, nyamara RDC ikabihakana yigiza nkana ariko FDLR ntiyahwemye guhamya ubu bufatanye, bwafashe indi ntera nyuma yo kubura imirwano kwa M23.

Ku wa 4 Ukuboza 2022 Perezida Félix Tshisekedi, yatangaje ko Perezida Kagame ari umwanzi wa Congo ndetse ko bikenewe ko Congo-Kinshasa ifasha “Abanyarwanda” bakikiza ubuyobozi bwa Perezida Kagame.

Kuva FDLR yagera muri RDC nyuma yo gukora Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, uyu mutwe wakomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, ku buryo watije umurindi ubwicanyi muri icyo gihugu.

Kugeza ubu hari ubwoba ko muri RDC harimo gutegurwa ndetse no gushyirwa mu bikorwa umugambi wa Jenoside buhoro buhoro, wibasira Abanye-Congo b’Abatutsi.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Related Articles

Ibitekerezo 10

  1. Ubundi se hari igihe batinjijr? Ahubwo babonye protection ya communaute internatiinale kuko bakora inama bitonze nta gihunga

    1. Niba koko binjiza izo nsoresore,byaba bivuga ko itagizwe n’abakoze genocide muli 1994.N’abarimo bakaba basigaye aribo bacye.Benshi baratashye,abandi barapfa kubera izabukuru.

  2. Nta gishya kirimo, n’uwo bategerejeho ubufasha afite ibigwi byo kwiruka ahunga, yiba ihene n’amashu. Mubabwire muti bonne chance!

    1. Nabonye har’abannejejwe no kwinjira mu myitozo y’intera-hamwe nibaza igituma bo batajyayo?har’uwo mbonye yanditse ko abajyayo nta Jénocide bakoze nkibaza niba ntayo bakoze kuki badataha ahubwo bakajya mu myitozo yo kugaruka kuyikomeza?ok—– bibuke ko burya Atari buno

  3. KIGALI WE…! Kwinjiramo bisaba kuba utagira ubwenge,utagira impuhwe n’umutima wa kimuntu, kuba utazi ububi bwamarorerwa bakoze 1994. No kuba utanditswe mugitabo cyabarame kuko nimenya ko wagezeyo…………….. KANZE NDAJE NUMVE NIBA UBYUJUJE NGUSHAKIRE TIQUET

  4. FDLR yaba yaririho muri 1994 gute? Turasaba uwayishinze, Gen Pail Rwarakabije, kubiduhamo ubuhamya bw’ukuri Urujijo nuko abategetsi ba FDLR bakorana na Leta ya Kigali ariko iyo Leta igashinja abandi kuba bakorana na FDLR! Umuti: Guca ubuhunzi binyuze mu biganiro!

  5. Uwiyise Alice we yibereye mu rinini inzozi arazicagashije ati;ibiganiro n’interahamwe,hhhhhhh umunsi a Israel yaganiriye n’abaNazzi namwe muzitegure

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button