Andi makuruInkuru NyamukuruMu cyaroUbuzima

Giti: Bahigiye kurandura Malaria burundu

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Giti, mu Karere ka Gicumbi ,basobanuriwe ububi bwa Malaria,bahigira kuyirandura burundu.

Umuyobozi wa porogaramu yo kurwanya malaria muri ASOFERWA yavuze ko ubukangurambaga bufasha kuzamura imyumvire ku kuyiirinda

Ibi babitangaje ubwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Ukuboza 2022, muri uyu Murenge,Umuryango utari uwa Leta, ukora ibikorwa byo kurwanya malaria,ASOFERWA,(Association de solidalite des Femmes Rwandaises),bafatanyije n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima,RBC,wabasobanuriraga ububi bwa Malaria n’uko bayirinda.

Uyu muryango usanzwe ukora ibikorwa bikangurira abanyarwanda kwirinda malaria by’umwihariko abafite ibyago byinshi byo kurumwa n’umubu.

Muri abo harimo abamotari,abafite ubumuga,abakora uburaya,abanyonzi,abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka,ba nyakabyizi, abatwara amakamyo akora ingendo ndende.

Rusagara Vincent wo mu Mudugudu wa Gatare,Akagari ka Murehe, mu Murenge wa Giti, yavuze ko kubera kutagira amakuru yo kwirinda malaria, yayirwaye ariko akizwa no guhita yivuza mbere.

Yagize ati”Malaria nanjye nayirwaye muri uku kwezi kwa Nzeri,ubundi najyaga nyirwara ngiye mu Mutara(Nyagatare) ariko vuba aha yaramfashe,njya kwa muganga barambwira ngo ni uko wabaye umuhanga ukaza kwivuza vuba naho ubundi yari igiye kugushegesha.”

Uyu musaza w’imyaka 65 yagiriye inama bagenzi be kubahiriza ingamba zashyizweho mu kwirinda malaria.

Yakomeje ati”Tugabanye n’ibyo bihuru ,turare mu nzitiramubu, twe gukomeza gukurura  na bya bidendezi.”

Nyirisaka Ruth nawe wo muri uyu Murenge yavuze nawe yarwaye malaria bimusigira isomo ryo kuyirinda.

Yagize ati”Nanjye ndi umwe mu bayirwaye ariko nge ndara mu nzitiramibu uko bikwiriye ariko ntabwo nzi uko byagenze .Muri uku kwezi  abantu hafi ya bose wasangaga bayirwaye.”

Yakomeje ati”Tugiye kugerageza uko bikwiriye,turebe uko natwe twava mu mibare iza imbere mu kurwaza malaria mu Murenge wa Giti.”

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Tande,giherereye muri uyu Murenge, Turatsinze Fredy,yabwiye UMUSEKE ko imibare y’abarwara malaria muri uyu Murenge yazamutse cyane.

Yavuze ko hafashwe ingamba zitandukanye ziyikumira.

Yagize ati”Malaria niyo iduhangayikishije  mu ndwara tugira.Ubundi Umurenge wa Giti,wegereye intara y’Iburasirazuba,ni gace gashyuha cyane bityo umubu utera malaria ukabasha kororoka ku buryo bworoshye.”

Uyu muyobozi yashishikarije abaturage kwivuza kare mu gihe barwaye bafashijwe n’abajyanama b’ubuzima kandi bakirinda malaria barara mu nzitiramubu neza kandi buri gihe kandi bakuraho ibintu byose byakurura imibu.

Umuyobozi ushinzwe porogaramu yo kurwanya malaria muri ASOFERWA,Ndagijimana Bernard,yavuze ko uyu muryango wakoze ubukangurambaga hagamijwe kuzamura imyumvire y’abaturage ku  kwirinda malaria kandi ko hitezwe umusaruro.

Yagize ati”Iki gikorwa turimo kigamije kuzamura imyumvire yabo.Umurenge wa Giti uri mu Mirenge yarwaje Malaria mu mezi yatambutse ,imyumvire yaho iracyacyenewe kuzamurwa kurundi rwego.

Bumvise neza ingamba zashyizweho, turahamya  tudashidikanya ko byatanga umusanzu mu kugabanuka kw’abarwayi ba Malaria mu gihugu by’umwihariko muri uyu Murenge.”

Imibare itangwa n’ikigo nderabuzima cya Tanda, igaragaza ko muri uyu Murenge mu mezi  abiri ashize,iyi ndwara yazamutse.

Mu kwakira uyu mwaka muri uyu Murenge harwaye abarwayi 1516,mu Ugushyingo bari 2058.

Muri rusange ubushakashatsi bugaragaza ko mu myaka itandatu ishize, ni ukuvuga kuva mu mwaka wa 2016, Malaria yagabanyutse ku kigero cya 75%.

Buvuga ko  uturere tw’Intara y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo, mu twibasirwa na Malaria.

Abakozi ba ASOFERWA bafasha abaturage kurushaho kumenya uko malaria yirindwa n’uko irwanywa
Ibyiciro by’abafite ubumuga na byo byitabwaho mu kwigishwa ububi bwa malaria

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

 

 

 

 

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button