Inkuru NyamukuruUbutabera

Gicumbi: Umurambo w’umugore wasanzwe mu gishanga

Mu Murenge wa Manyagiro, Akagari ka Kabuga, Umudugudu wa Mugera mu Karere ka Gicumbi, hagaragaye umurambo w’umugore w’imyaka 49, bikekwa ko yishwe n’abagizi ba nabi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Manyagiro, RUSIZANA Joseph, yabwiye UMUSEKE ko yabonetse mu gishanga mu masaha y’umugoroba yo kuwa 30 Mutarama 202.

Bahise bamenyesha inzego z’umutekano n’Ubugenzacyaha kugira ngo hakorwe iperereza kuri urwo rupfu.

Gitifu Rusizana yagize ati” Nibyo ababishinzwe bari gukora iperereza baraza kutubwira.”

Uyu muyobozi avuga ko nta bikomere yasanganywe icyakora bikekwa ko yishwe.

Urwego rw’Ubugenzacyaha rwahise rutangira iperereza kuri urwo rupfu kugira ngo hamenyekanye ubiri inyuma.

UMUSEKE.RW i Gicumbi

Related Articles

Ibitekerezo 2

  1. Amaperereza akorwa yabantu bishwe, mujye mudutangariza ibyo yagezeho kuko abantu nibaza ko haheruka hakorwa iperereza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button