Inkuru NyamukuruMu cyaro

Gicumbi: Umuhungu w’imyaka 16 arakekwaho gusambanya umwana w’imyaka 12

Polisi y’Igihugu ikorera mu Karere ka Gicumbi yataye muri yombi umwana w’umuhungu w’imyaka 16 ukurikiranyweho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 12 amushutse ngo naze amukorere inkwi mu ishyamba.

Amapingu

Ibi byabaye ku goroba wo kuri uyu wa kabiri tariki 4 Ukwakira, 2022 ahagana saa kumi n’igice z’umugoroba mu Karere ka Gicumbi, mu Murenge wa Muko, mu Kagari ka Rebero mu Mudugudu wa Ryabashaka.

Uwo mwana w’umukobwa bamutumye mu gasantere kureba se aho acururiza, ngo abahe ibyo guteka ageze mu nzira, yahuye n’uwo muhungu ngo amusaba ko ajya kumukorera umuba w’inkwi yari yahambiriye mu gashyamba, umukobwa arabyemera agezeyo niho yahise amusambanyiriza.

Uyu mwana w’umukobwa akimara gusambanywa, ngo yasubiye mu rugo abibwira nyina na we yitabaza abaturanyi n’inzego z’umutekano maze uwo muhungu ukekwaho gukora ibyo atabwa muri yombi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko, Habinshuti Robert, yemeje aya makuru avuga ko kuri ubu uwo muhungu yashyikirijwe RIB Sitasiyo ya Rutare, naho umukobwa we yajyanywe kwa muganga ngo afashwe.

Asaba ababyeyi kurushaho kwitwararika no kuganiriza abana babo, kandi igihe habaye ibyaha nk’ibi bakihutira kubigaragaza.

Yagize ati “Ibyo byaraye bibaye kandi uwo muhungo yafashwe yashyikirijwe RIB, umukobwa we twamujyanye kwa muganga mu Bitaro bya Byumba ngo afashwe.”

 

ICYO ITEGEKO RIVUGA:

Ingingo ya 54 y’itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018  ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ibijyanye n’impamvu nyoroshyacyaha (Mitigating circumstances), abakoze ibyaha batarageza ku myaka 18 bashobora koroherezwa ntibahanwe nk’abantu bakuru.

Dore ibihano itegeko riteganya kuri bo:

Ahabwa igifungo cy’imyaka itari munsi y’icumi (10) ariko itarenga cumi n’itanu (15) iyo yari guhanishwa igifungo cya burundu.

Ahabwa igihano kidashobora kurenga kimwe cya kabiri (1/2) cy’igihano yagombaga guhanishwa, iyo yari guhanishwa igifungo kimara igihe kizwi cyangwa igihano cy’ihazabu.

Urugero rw’igihano kizwi twatanga kugira ngo byumvikane neza, iyo yagomaba wenda guhanishwa gufungwa imyaka 20 ahabwa kimwe cya kabiri cy’igifungo gihwanye n’imyaka 10.

Yanditswe na Jean Claude BAZATSINDA

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button