Andi makuruInkuru Nyamukuru

Gen SIDIKI TRAORE yambitse imidari abasirikare b’u Rwanda

Abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Central African Republic bambitswe imidari y’akazi keza bakoze.

Lt Gen Daniel SIDIKI TRAORE ukuriye ingabo za MINUSCA ni we wambitse abasirikare b’u Rwanda imidari

Kuri uyu wa Gatanu nibwo abasirikare bari ahitwa Bria muri Central African Republic bambitswe yo midair

Barimo abaganga (Level II Hospital), n’abasirikare bo mu tsinda rya kane rijya ku rugamba (Rwanda Battle Group IV), bakaba bari mu bikorwa by’umuryango w’Abibumbye byo kugarura amahoro muri kiriya gihugu ubutumwa bwiswe MINUSCA.

Akazi kabo bagakorera ahitwa Bria, mu Ntara ya Haute- Kotto.

Imidari bayambitswe mu rwego rwo kubashimira akazi bakoze ko kugarura amahoro n’ituze muri Central African Republic.

Lt Gen Daniel SIDIKI TRAORE ukuriye ingabo za MINUSCA ni we wambitse abasirikare b’u Rwanda imidari.

Yabashimiye akazi bakoze kajyanye n’inshingano zikubiye mu butumwa barimo.

Lt Gen Daniel SIDIKI TRAORE yashimiye abasirikare b’abaganga bavuye bagenzi babo bari mu butumwa bw’amahoro bwa MINUSCA, ndetse n’ubuvuzi baha abaturage bo mu Ntara ya Haute – Kotto.

Abambitswe imidari barimo abaganga n’abasirikare bajya ku rugamba

IVOMO: MoD Website

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button