Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo burasaba abaturage kubaha abashinzwe umutekano nyuma y’uko babiri barashwe mu “kaduruvayo” bateje ku Bapolisi bari mu gikorwa cyo kurwanya magendu.
Amakuru avuga ko abashinzwe umutekano barashe abacuruzi babiri i Nyagahanga.
Ku bw’amahirwe abarashwe bakomeretse, umwe ngo isasu ryafashe haruguru gato y’impyiko ntiryasohoka, undi yarashwe mu itako, isasu rirasohoka.
Mayor w’Akarere ka Gatsibo, GASANA Richard yabwiye UMUSEKE ko bariya bantu uburyo barashwemo nta kundi bitari kubaho bitewe n’akavuye kashoboraga kuvamo ikindi kintu bateje ku bashinzwe umutekano buri mu gikorwa cyo kurwanya magendu.
Ati “Twabimenye ko barashwe. Amakuru ni uko abarashwe bari kwa muganga bari kwitabwaho, kandi uburyo byagenze, urebye nta buryo bitari kubaho.
Inzego z’umutekano zarimo zikurikirana abakekwaho magendu bamaze no kubafata ngo babajyanye aho bajya kubibazwa, bamwe mu baturage barimo n’abo barashwe bashaka kurwanya inzego ngo babateshe abo bantu, umugambi banawugezeho kuko abo bantu 2 bari bafite magendu batorotse, ariko muri ako kaduruvayo niho barashe ngo bahoshe ako kavuyo kashoboraga no kuvamo ibintu bitari byiza.”
Amakuru avuga ko ibi byabaye ahagana saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba wo ku wa Mbere, tariki 04 Nyakanga, 2022, bariya baturage barashwe bahise bajyanwa ku Bitaro bya Ngarama, ndetse amakuru avuga ko nubwo bavuye amaraso menshi ariko bashobora gukira kubera uko bari kwitabwaho.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo GASANA Richard yabwiye UMUSEKE ko abaturage bakwiye kubaha inzego z’abashinzwe umutekano na zo zikabubaha.
Ati “Icyo nasaba abaturage ni uko bakwiye kubaha inzego zaba iz’ubuyobozi, zaba iz’umutekano ariko n’izo nzego na zo zikubaha abaturage twese tukubahana mu kazi, mu nshingano.”
Yavuze ko bariya barashwe, ababarashe bari bababwiye abo ari bo n’igikorwa barimo.
TUSHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW
Iyi nkuru dore uko isobanutse hano:
https://bwiza.com/?Abatazwi-bari-kuri-moto-barashe-abantu-babiri-i-Gatsibo