Mu ma saa tatu z’Umugoroba wo ku wa Gatandatu Tariki 24 Kanama 2024 nibwo mu Mudugudu wa Shiru Akagari ka Bumba Umurenge wa Muyongwe Akarere ka Gakenke, humvikanye inkuru y’urupfu rw’umukecuru witwa Mukamana Donatha yishwe atwikiwe mu nzu.
Ni Amakuru ashimangirwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bumba Laurien Hategekimana.
Aganira n’Itangazamakuru yagize ati : ” Nibyo koko ejo saa tatu z’umugoroba twumvishe inkuru y’akababaro k’urupfu rwa Mukamana Donatha umukecuru wari mu kigero cy’imyaka 62 y’amavuko wishwe n’abagizi ba nabi avuye mu gasantere nuko anatwikirwa mu nzu ye.Twahise twihutira gutabara,yari umuturage usanzwe nk’abandi bose kuko nta bibazo yagiranaga n’abaturanyi”.
Abajijwe niba byaba bitatewe n’urugomo rukunze kuvugwa muri aka kagari, yabihakanye yivuye inyuma.
Ati : ”Sitwavuga ko byatewe n’urugomo kuko nta rubamo rudasanzwe,ni kimwe n’ahandi hose. Rimwe urugomo urwumva hano ejo ukarwumva ahandi ariko ikijyanye no gutwikira umuntu mu nzu rwose nibwo bwa mbere byagaragara muri kano gace”.
SP Mwiseneza Jean Bosco Umuvugizi wa Police y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, yemereye Itangazamakuru iby’iy’inkuru kandi ngo bamwe mu bakekwa batangiye gutabwa muri yombi.
Yagize ati : ”Birakekwa ko yishwe n’abantu bataramenyekana.Hatangiye gukorwa iperereza.
Hafashwe babiri bakekwa bafungiwe kuri Police Station ya Rushashi barimo gukurikiranwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB. Ubutumwa duha abaturage n’ugutangira amakuru ku gihe ku bantu bafitanye amakimbirane icyaha kigakumirwa kitaraba”.
Amakuru dukesha bamwe mu batuye mu Murenge wa Muyongwe avuga ko atari ubwa mbere humvikanye urugomo rwateye urupfu ngo kuko rukunda kuvugwa muri tumwe muri utu tugari cyane cyane aka ka Bumba.
Abaturage bavuga ko ari Umukoro ku nzego z’ubuyobozi bw’ibanze cyane cyane ubuyobozi mu kwigisha abo bayobora kwirinda ibyaha nk’ibi.