Inkuru NyamukuruMu cyaro

Gakenke: Ambulance ya gisirikare yagonze Fuso barindwi barakomereka

Imbangukiragutabara ya gisirikare yo  bwoko bwa Jeep Land Cruiser ifite ibirango RDF216 U yagonze Fuso ifite ibirango RAE422 L yavaga i Musanze hakomereka abantu barindwi harimo abasirikare batandatu.

Ambulance ya gisirikare bivugwa ko yakose ibisikana nabi

Ambulance yavaga i Kanombe yerekeza i Musanze.

Iyi mpanuka yabereye mu karere ka Gakenke, mu murenge wa Cyabingo, mu kagari ka Mukororo mu mudugudu wa Muhororo ku mugoroba wo ku wa kabiri tariki 4 Ukwakira, 2022 ahagana saa yine n’igice z’ijoro (22h00).

Ambulance ya gisirikare yashakaga guca ku modoka yari iyiri imbere, ihura na Fuso yavaga i Musanze iturutse mu Karere ka Nyabihu.

Impanuka yakomerekeyemo abari muri ambulance bose n’uwari utwaye Fuso, bajyanwa mu bitaro bikuru bya Ruhengeri ngo bitabweho.

Bivugwa ko iyo mpanuka yatewe no gukora ibisikana nabi, ndetse no kutaringaniza umuvuduko byakozwe n’uwari utwaye ambulance ya gisirikare.

Gusa, amakuru ava mu bitaro bya Ruhengeri avuga ko kubera ibikomere, abakoze impanuka barimo abasirikare batatu muri bo bahise boherezwa kuvurirwa mu bitaro by gisirikare i Kanombe, n’abandi basirikare batatu basigaye na bo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu boherejwe i Kanombe.

Umusivile wari muri Fuso we arwariye mu Bitaro bya Ruhengeri.

Yanditswe na Jean Claude BAZATSINDA

Related Articles

igitekerezo

  1. Abasirikare bajyanywe kuvurirwa mubitaro bya Gisirikare I kanombe,umusivire wari utwaye Fuso arimo kuvurirwa mubitaro bya gisivire mu Ruhengeli !!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button