Uncategorized

Gabiro Guitar mu gahinda ko gupfusha umubyeyi

Umuhanzi nyarwanda Gabiro Guitar ari mu gahinda gakomeye ko gupfusha se umubyara, ababazwa nuko agiye  atamusezeye ngo amubwire ijambo rya nyuma.

Umuhanzi Gabiro yapfushije se

Ni inkuru yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 5 Ukuboza 2022, ubwo Gabiro yabitangazaga abinyujije ku mbuga ze nkoranyambaga ze nka Twitter na Instagram.

Gabiro Guitor akaba yavuze ko se apfuye atamusezeye ati “Ruhukira mu mahoro  papa, unsize mu gahinda, nakifuje ko uba wasize unsezeye. Ruhukira mu mahoro mubyeyi.”

Gabiro Guitar akaba yavuze ko azahora azirikana ibihe byize bagiranye, nubwo agiye atamubwiye ijambo rya nyuma.

Se wa Gabiro Guitar akaba yitabye Imana mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, aho amakuru yamenyekanye ari uko yari amaze igihe arwaye.

Gabiro Guitar ni umwe mu bahanzi bamaze igihe kitari gito mu ruhando rwa muzika nyarwanda, yamenyekanye mu ndirimbo nka Byakubera, Kaka Dance, Karolina n’izindi.

Ni umwe mu bahanzi nyarwanda bitabiriye Tusker Project Fame , aho yitabiriye icyiciro cya kane. Akaba yaherukaga gushyira hanze umuzingo w’indirimbo “Album” yise Girishyaka.

Gabiro yababajwe nuko se agiye atamubwiye ijambo rya nyuma

NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button