Imikino

Ferwafa yasinyanye amasezerano n’Ishyirahamwe ryo muri Maroc

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa, ryemeje ko ryasinyanye amasezeano n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru muri Maroc.

Ferwafa na FRMF basinyanye amasezerano u Rwanda ruzungukiramo

Mu minsi ishize, perezida wa Ferwafa, Nizeyimana Mugabo Olivier, yavuze ko u Rwanda rwasabye Maroc ubufatanye bwo guhugura abasifuzi ku bijyanye no gukoresha ikoranabuhanga ry’amashusho asigaye yifashishwa n’abasifuzi [VAR].

Ibicishije ku mbuga nkoranyambaga zayo, Ferwafa yemeje ko perezida wayo, Nizeyimana Mugabo Olivier, yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru muri Maroc, FRMF.

Bati “Ejo hashize, perezida Nizeyimana Olivier, yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na perezida wa FRMF, Fouzi Lekja. Amasezerano azibanda ku bya tekinike n’mahugurwa ku miyoborere, imikoranire ku marerero no guteza imbere abato n’abagore.”

Bongeyeho bati “Gutegura imikino  ya ku makipe y’Ibihugu y’Ibi bihugu byombi, amahugurwa ku batoza n’abandi bashinzwe ibya tekinike no gutegura ibikorwa bya siporo bitandukanye.”

Ibi biraza byiyongera ku byo Nizeyimana Olivier yari aherutse kubwira itangazamakuru, ko Ferwafa yasabye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Maroc ubufatanye bwo gufasha abasifuzi b’Abanyarwanda mu bijyanye n’amahugurwa.

Nizeyimana Olivier na Fouzi Lekja ubwo bari bamaze gusinya amasezerano

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button