ImikinoInkuru Nyamukuru

Ferwafa yahanishije Kiyovu gukina nta bafana kuri Stade

Nyuma y’imyitwarire mibi ya bamwe mu bafana b’ikipe ya Kiyovu Sports yagaragaraye ku mukino iyi kipe yanganyije na Gasogi United 0-0 ubwo batukaga Mukansanga Salma wayoboye uyu mukino, Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa, ryahanishije iyi kipe gukina umukino umwe nta bafana ifite.

Abafana ba Kiyovu Sports ikipe ya bo igiye gukina batemerewe kwinira muri Stade

Nyuma y’inama yahuje Komisiyo y’imyitwarire muri Ferwafa, hafashwe umwanzuro wo guhagarika abafana ba Kiyovu Sports ku mukino iyi kipe izakurizaho kwakira.

Bati “Komisiyo Ishinzwe imyitwarire muri Ferwafa, ihanishije ikipe ya Kiyovu Sports kuzakina umukino umwe izakira nta bafana bari ku kibuga bakimara kumenyeshwa iki cyemezo.”

Iyi Komisiyo yibukije ko iki cyemezo gishobora kujuririrwa mu gihe kitarenze iminsi ibiri kimenyeshejwe ikipe yafatiwe ibihano.

Ibi byemezo bifashwe, nyuma y’uko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rucumbikiye abafana ba Kiyovu Sports batandatu bakekwaho ibyaha birimo gutukira undi mu ruhame n’ivangura.

UMUSEKE.RW

Related Articles

Ibitekerezo 2

  1. Ibi nabyo ni uguhohotera amakipe amwe n’amwe, buriya ntaho bitaba, ubu abagabo ba hano b’abasifuzi ntibabibabwira ko ntari numwa bakurikiranwe, cyangwa ni uko byakorewe umugore??!!!! Amategeko yabo nta kigenda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button