Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda FERWAFA, rikomeje kuzirika ku kagozi abanyamuryango ikanga gufata icyemezo cy’abanyamahanga bazakina Shampiyona uyu mwaka.
Mu minsi ishize nibwo hasohotse amakuru avuga ko abanyamahanga bazakina Shampiyona uyu mwaka bazava muri 6 bemerewe kwinjira mu kibuga bakagera 8 ndetse ku basimbura hakajyaho abandi 4 ubwo ku rutonde rwose bakaba ari 12.
Aya makuru agisohoka FERWAFA yahise itangaza ko iki cyemezo kitarafatwaho umwanzuro kuko byari byemejwe na Rwanda Premier league ishinzwe gutegura Shampiyona noneho babimenyesha FERWAFA ariko icyemezo gufatwa byarananiranye.
Iyo ubajije abashinzwe gutegura Shampiyona ari bo Rwanda Premier league bakubwira ko kugeza ubu bagitegereje umwanzuro uzaturuka muri FERWAFA ariko igitangaje ni uko Shampiyona ibura iminsi igera ku munsi 7 ubona ibintu bitarajya ku murongo.
Amakuru ahari kugeza ubu ni uko amakipe nyuma yo gutegereza icyemezo FERWAFA ikaba yaranze kugisohora ndetse ikaba ikomeje kugenda yihishahisha kugirango Shampiyona irinde itangira, barimo kwiyegeranya nabo kugirango bumvikane ku buryo Shampiyona bareka kuyikina ikimurwa kugirango icyemezo kiganirweho Shampiyona itangire umwanzuro wasohotse.
Amakipe menshi hano mu Rwanda yaguze abakinnyi benshi bakomoka hanze y’u Rwanda baziko aba bakinnyi ikipe yemewe gukoresha baziyongera Shampiyona ikabasha gukomera ndetse ikanaryoha. Kugeza ubu amakipe akomeye menshi urimo kureba ugasanga ifite abanyamahanga bacye ni 12 bivuze ko icyemezo gikomeje uko cyari kimeze hari abatazabona umwanya wo gukina Kandi bari bakomeye.
Shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda yagombaga gutangira tariki 15 Kanama 2024, ni mu cyumweru gitaha hakina Gasogi United na Mukura VS ariko ishobora gusubukwa hatagize igikorwa vuba.